Umugore yashatse guhagarika ubukwe bw’umugabo bamaze imyaka 35 batandukanye

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’imyaka 58 y’amavuko witwa Mary Baseka Norah yagiye guhagarika ubukwe bw’umugabo bari bamaze imyaka 35 batandukanye, bwaberaga mu rusengero.

Byabereye mu mujyi wa Jinja muri Uganda kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020, ubwo Martin Tibarila usanzwe ari umucuruzi ukomeye yakoraga ubukwe n’undi mugore witwa Proscovia Nabirye.

Impamvu yatumye Norah ajya guhagarika ubu bukwe ngo ni uko yari yarasezeranye na Tibarila byemewe n’amategeko. Uyu mugore yagize ati: “Naje guhagarika ubukwe bw’umugabo wanjye kubera ko twasezeranye byemewe n’amategeko.”

Norah yavuze ko uko abizi, itorero ritakabaye ryemera gusezeranya umugabo we n’undi mugore, kandi rizi neza ko batigeze batandukana mu buryo bwemewe. Gusa ngo ibyo itorero ryarabyirengagije, rivunira ibiti mu matwi.

Ati: “Ubwo negeraga abayobozi b’urusengero, banyimye amatwi. Bavuze ko bakomeza gukoresha ubukwe nk’uko babiteguye. Natekereje ko ari imikino kugeza ubwo numvise izina rye (Tibarila) rivugwa mu muhango w’ubukwe.”

Gusa icyifuzo cye nticyemewe, ahubwo abari bayoboye ubukwe bahamagaye polisi, imukuraho aho ngaho ngo adateza umutekano muke. Norah yagize ati: “Ariko ntunguwe n’uko polisi inkuye ku rusengero, natekerezaga ko ahubwo yakabaye indinda.”

Tibarika na Norah bari barashakanye tariki ya 28 Werurwe 1981, badandukana mu 1985 bapfa imyitwarire mibi y’umugabo. Batandukanye babyaranye abana babiri, Norah aza kubyarana abandi bana batatu n’undi mugabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *