Imvura yaguye muri Karongi ku mugoroba wo ku itariki 16 Nzeli 2016, yahitanye abantu batatu bakubiswe n’inkuba mu murenge wa Bwishyura uherereye mu karere ka Karongi.
Iyi mvura idasanzwe yaguye hafi igihugu cyose yahitanye inka ndetse inasenya amazu atatu muri aka karere.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukashema Drocelle yatangarije Kigalitoday dukesha iyi nkuru ko imvura yaguye muri ako karere yari nyinshi. Irimo umuyaga mwinshi n’inkuba.
Yagize ati, “Inkuba yakubise umubyeyi n’umwana we w’imyaka 15 bahasiga ubuzima. Inakubita umwana w’imyaka ine y’amavuko nawe ahita apfa. Bose batuye mu murenge wa Bwishyura”.
Inkuba kandi yishe inka y’uwitwa Nsengiyumva Eliyazari, utuye mu murenge wa Gitesi. Iyo nka yari yarayihawe muri gahunda ya Girinka. Umuyaga wari uri muri iyo mvura washenye amazu abiri y’abaturage. Wanasambuye urusengero rwa ADEPR Gomba.
Mukashema yasabye abaturage kwirinda kuko Akarere ka Karongi kari mu dukunze kwibasirwa cyane n’imiyaga n’inkuba.
Agira ati “Nk’uko bisanzwe, turasaba abaturage kunoza imyubakire, bakazirika ibisenge cyane kuko usanga ibitwarwa n’umuyaga ari ibidafashe. Turabasaba kandi kwirinda ibikurura inkuba byose, bakambara inkweto, kwirinda kugama munsi y’ibiti, gufunga amaradiyo na telefone mu gihe imvura iri kugwa.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com


