Umuryango wa Paul Rusesabagina wifashishije abanyamategeko watoranyije, kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020 wareze u Rwanda mu rukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), EAJC.
Impamvu yatumye uyu muryango urega u Rwanda ni uko urushinja kumuta muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amahame y’uburenganzira bw’ikiremuntu nk’uko BBC yabitangaje.
Philippe Larochelle uri mu banyamategeko barindwi umuryango wa Rusesabagina watoranyije ngo bakurikirane ubutabera ahabwa, yasohoye itangazo rigira riti: “Umuryango wa EAC uriho kugira ngo ibihugu biwugize ntibyemererwe gukora ibyo, urukiko rwa EAJC rutanga umwanya wo kugira ngo u Rwanda rube rubibazwa.”
Bashingiye ku kuba ngo Rusesabagina yarafashwe mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse ngo yanashimuswe, aba banyamategeko basaba EAJC gutegeka leta y’u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina, kandi ubutabera bwarwo buhagarike kumukurikirana.
Tariki ya 31 Kanama 2020 ni bwo byamenyekanye ko Paul Rusesabagina yafashwe, bitangajwe n’Urwego rw’u Rwanda rw’Ubugenzacyaha. Gusa kuva icyo gihe umuryango we ntiwavuze rumwe n’u Rwanda ku ifatwa rye, dore ko wavugaga ko yashimutiwe mu rugendo yarimo, leta yo ikavuga ko yamufashe byemewe n’amategeko.
Uyu muryango wagerageje kwitabaza amahanga nk’u Bubiligi bwari bwarahaye ubwenegihugu na Rusesabagina na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’igihugu afitemo urugo, n’imiryango nk’uw’Ubumwe bw’Uburayi; kugira ngo bishyire igitutu ku Rwanda maze arekurwe cyangwa se akurikiranirwe iyo ngiyo ariko ntacyo byatanze.
Urubanza rwa Rusesabagina ruracyakurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda. Tariki ya 23 Ukwakira 2020, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherutse kumwongerera iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo bitewe n’uko Ubushinjacyaha bugikora iperereza ku byaha 13 akurikiranweho birimo iby’iterabwoba.

4 Responses
Umuryango wa Rusesabagina wareze u Rwanda muri EAC
Harya nibarize, ubwo u Rwanda rwashyiragaho impapuro zo kumuta muri yombi yaba yarigeze kwishyikiriza u Rwanda? Niba bitarabaye numva kumufatira i Kanonbe nta cyaha kirimo nubwo bamufatira muri toilette. Ni nako Amerika yafashe BenLadden.

Bazamurege cg barege ndayishimiye…kuko niwe utunze Pasteur niba atariwe Pasteri yari aje kureba…naho ibindi ibyanze muri USA, Bikanga muri EU…..kuki batereba abantu yashize mu gisirikare nabo igisirikare cye cyibye??