Umwana wo mu gihugu cy’ u Bubirigi utatangajwe amazina n’umwirondoro we bivugwa ko yafashijwe gupfa, bukaba ari ubwa mbere kuva hatowe itegeko ryemerera gusaba kwicwa, abana barwaye uburwayi budakira.
Ibitangazamakuru byo mu Bubirigi bivuga ko imyaka y’uwo mwana n’igitsina cye bitazwi gusa bikemeza ko yari ararwaye indwara idakira nkuko BBc dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Ububirigi nicyo gihugu cyonyine ku isi cyemerera abana bataragira imyaka y’ubukure batitaye ku myaka bafite, bakabemerera guhitamwo gupfa.
Iryo tegeko ryatowe muri Gashyantare 2014, ryateje impaka nyinshi cyane muri icyo gihugu ndetse n’abantu batandukanye ku isi bagira icyo babivugaho.
Els Van Hoof, umwe mu badepite muri iki gihugu yagaragaje ko adashyigikiye uyu mwanzuro wafashwe wo kwemerera buri wese gusaba gupfa. Yagize ati, “Tuziko abana baba bafite ibitekerezo bitandukanye ku rupfu, akenshi ntibazi n’igisobanuro cyarwo. Ntugomba gufata umwanzuro ku rupfu mu gihe ufite imyaka 6,7,8 cyangwa 9 y’amavuko”.
Mu Buholandi, abana bafite imyaka irenga cumi n’ibiri bemerewe guhitamo gupfa iyo barwaye indwara idakira.
Muri leta zimwe na zimwe zo muri leta zunze ubumwe z’Amerika bafite amategeko yemerera uwazahajwe n’uburwayi guhitamo gupfa ariko bigakorwa bagendeye ku myaka y’ubukure ubisabye afite.
Muri Mutarama 2015, urukiko rukuru muri leta ya Connecticut rwategetse umukobwa w’imyaka 17 wari urwaye kanseri gukomeza gufata imiti nyuma yuko we yari yisabiye ko yafashwa gupfa akareka gukomeza gushinyagurirwa n’uburwayi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com


