Nyuma y’aho leta yongereye umusoro ku myambaro n’inkweto byinjizwaga mu gihugu byarakoreshejwe bizwi nka caguwa cyangwa sekeni, abaturage ntibahwema kugaragaza akababaro batewe n’ubushomeri no kubura iyi myambaro byatewe n’uyu mwanzuro; aho bamwe babigereranya no gukora amahano.
Uyu mwanzuro ntiwagize ingaruka ku baturage gusa bataka ko iyi myambaro yari ingenzi kuri rubanda rugufi, kuko na leta yatakaje umusoro munini mu korohereza abashinga inganda z’imyenda no kwinjiza bimwe mu byo bakoresha mu nganda ngo harusheho guteza mbere ibikorerwa mu gihugu imbere.
Umwe mu baturage yagaragaje agahinda atewe no kuba u Rwanda rwarahise rutangira ingamba zo guca intege abakoreshaga caguwa harimo kongera umusoro ku buryo budasanzwe byahise bitangira gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda mu gihe ibindi bihugu bigize akarere k’Afurika y’ Iburasirazuba byabanje kwitonda kandi harimo n’ibirusha ubushobozi bw’inganda u Rwanda.
Yagize ati, “kubijyanye no guca caguwa njye mbona ari amahano, mbibona nk’icyaha kuko caguwa ubwazo kuba ziriho ntacyo zari zitwaye kuko ushaka kugura imyenda mishya anabifitiye ubushobozi arayigura ariko caguwa igura make kandi bitewe n’ubushobozi bw’abanyarwanda mbona atari cyo gihe, njye sinumva impamvu caguwa bayiciye kandi yarahaga abantu benshi akazi”.

Hari ababona kwihuta mu ishyirwa mu bikorwa by’iyi ngingo nko kudakora inshingano zabo neza kw’abagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda kuko nubwo yagaragaje impungenge ubwo Minisitiri w’intebe yabagezaho iby’uyu mushinga batabashije kuwuhagarika ngo ubanze wigweho neza n’ingaruka mbi wagira ku gihugu.
Umwe mu baganiriye na Bwiza.com utarifuje ko amazina ye atangzwa yagize ati, “ibindi bihugu babyemereye hamwe bashyizemo kwitonda; mu Bugande babanje kubyigaho ariko mu Rwanda siko biri. Ikintu kiraba kuko bacyemereje mu nama yo hanze ngo ubwo cyabaye itegeko ukagira ngo inteko ishingamategeko y’u Rwanda ni baringa, wagira ngo ntibereyeho inyungu z’abaturage; niba umuyobozi wo hejuru afata icyemezo kigahita gishyirwa mu bikorwa”.
Inteko ishingamategeko ya Uganda yahise ishyira iyo ngingo mu kanama kabishinzwe kugira ngo kanononsore neza uwo mushinga uzaba itegeko umaze kwemezwa, mu gihe muri Tanzaniya no mu Burundi ntacyo bari bagaragaza kuri iyo ngingo.

Ubwo minisitiri w’imari n’igenamigambi Claver Gatete yasobanuriraga abagize inteko ishingamategeko ku kongerwa k’umusoro ku nkweto n’imyenda bya caguwa, bagaragaje impungenge kubera inganda hafi ya ntazo, Minisitiri yabakuriye inzira ku murima avuga ko usibye n’imisoro; zigiye kuzabuzwa kwinjira mu gihugu.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka Minisitiri w’Intebe,Dr. Anastase Murekezi yasobanuriye inteko ishingamategeko ibijyanye na gahunda ya Leta yo guteza imbere inganda hibandwa kuzikora imyenda, yerekanye ibiteye impungenge bya caguwa anagaragaza uko gahunda ya Leta yo kuyica iteye, aho yavuze ko biteye impungenge kubona Abanyarwanda bakunda ibituruka iyo batazi mu gihe hari iby’iwabo bishobora kongererwa imbaraga bikaba byiza nabo bakaba babyohereza hanze.
Mu 2010, ibyatumijwe hanze byatwaye Amadolari Miliyoni 50, harimo 10 za caguwa. Mu 2015, ibyatumijwe hanze byatwaye Amadolari Miliyoni 124, harimo Miliyoni 28 za caguwa. Gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ‘Made In Rwanda’ ije nk’igisubizo cyo kugabanya amafaranga yagendaga ku byatumijwe hanze ikazanafasha abanyarwanda kubona akazi mu nganda zitunganya imyenda n’inkweto.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com


