Imiryango 3 y’abana bibana yari imaze igihe kirekire ibunza imitima kubera kubura aho irambika umusaya, kuri uyu wa 31 Ukwakira yashyikirijwe inzu zo kubamo n’umuryango Strive Foundation Rwanda mu rwego rwo kuyishakira imibereho myiza.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, ngo abana bahawe izi nzu ni abo mu mirenge ya Bushenge, Kagano na Rangiro, aba Bushenge na Kagano bakaba ari imfubyi ku babyeyi bombi, aba Rangiro bo ngo ababyeyi babo barabataye barigendera kubera amakimbirane yo mu miryango aho bari batuye mu mujyi wa Kigali, bazanwa aho i Rangiro ku ivuko n’inzego z’umutekano,hashize igihe kinini n’ubu bari batarabona aho baba heza.
Uwamahoro Prisca abana na murumuna we n’umwana we mu kagari ka Karusimbi, mu murenge wa Bushenge. Avuga ko se na nyina bahungiye mu mashyamba ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo umwe ari umusore undi ari inkumi bashakanira yo barababyara, se apfa we ataramenya ubwenge ,ntanamuzi, nyina apfa undi afite imyaka 8 y’amavuko, abana bagarurwa mu Rwanda na Croix-rouge, babura aho bashyikira barateragirana, bagabana aho bajya mu miryango yabo itari yifashije.
Avuga ko we yagiye kuba kwa se wabo umusore waho ( mubyara we) akamutera inda afite imyaka 16 gusa yiga mu wa kane w’amashuri abanza, bagahita banamwirukana muri urwo rugo atwite, agakurizamo no guta ishuri, agiye kwa se wabo wundi na we amwirukanana iyo nda, abayobozi barahamugarura ariko bamushyira mu nzu yari yarashawanyaguritse,mu by’ukuri atari iyo kubamo.
Ati: ’’Bampaye akumba kamwe mu nzu itari igize aho itaniye no kurara hanze kuko irava cyane, n’abajura binjiragamo uko bashatse, ariko kuko nta kundi twari kubigenza na murumuna wanjye araza tubana muri ako kumba n’akana kanjye gato, data wacu n’umuryango we baba mu twumba dusigaye, tubaho ubuzima bubi cyane umuntu atakwifuriza undi, kugeza igihe Strive foundation Rwanda yatugezeho igatangira kutwitaho,ikaba inadushyikirije inzu tubamo, turayishimiye cyane.’’
Avuga ko nyuma yo kubona inzu n’ubundi bufasha bahabwa, bifuza no korozwa inka ngo babone amata banywa n’uturima bahinga babashe kudufumbira, kuko kutagira itungo kandi bashoboye kuryitaho byabasubiza inyuma.
Kuri iki, umukozi muri Strive Foundation Rwanda, Habiyambere Théogène, yavuze ko batazatinda korozwa nk’uko n’abandi bitaho muri aka karere borozwa.
Ati: ’’Ubwo bavuye mu mibereho mibi yo kurara banyagirirwa aho babaga, inka bazazihabwa. Bazaziturirwa na bagenzi babo bazihawe mbere, tukazanaha buri muryango mu yo twitaho yose y’abana nk’aba muri aka karere ibiti 3 by’imbuto ziribwa, bizabafasha mu mirire no kuba bagurisha izo mbuto amafaranga avuyemo akabagirira akamaro.’’
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, avuga ko hakiri abaturage bakiba mu nzu zidatanye cyane nya nyakatsi zigiye kuvugururwa abazirimo bakabona aho baba heza.
Ati: “Nyuma yo kubonera amacumbi aba bana 3 bo mu murenge wa Bushenge, 2 bo mu wa Rangiro na 5 bo mu wa Kagano bararaga nabi, haracyari inzu 1882 zimeze nka nyakatsi, abazibamo na bo mu minsi iri imbere bazaba bazisaniwe.’’
Abana bibana bavuga ko bahura n’ibibazo byinshi birimo n’ihungabana rya bamwe muri bo, baterwa n’ubwo buzima bugoye batabasha kwakira, ubuyobozi bw’aka karere bukavuga ko,ku bufatanye n’aba bafatanyabikorwa bako bagerageza kubaba hafi, ugize ikibazo akitabwaho by’umwihariko.


