Kajugujugu ya AH-64 Apache yakozwe n’ibigo byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byifatanyije, birimo Boeing Defense, Hughes Helicopters, McDonell Douglas na Space & Security, ikaba yararemewe kugaba ibitero.
Iyi ni indege igezweho yavuye mu ivugururwa ry’izindi zayibanjirije guhera mu 1975 ubwo hakorwaga kajugujugu ya YAH-64, yagurutse bwa mbere mu kirere tariki ya 30 Nzeri muri uwo mwaka, igatangira gukora akazi ka gisirikare guhera mu 1986.
Ubu ngubu AH-64 ziri mu bwoko bwinshi kuva ku nyuguti ya A kugera kuri F, zikaba zifite agaciro kabarirwa mu mafaranga gatandukanye.
AH-64 Apache yanditse amateka mu bitero yagiye yoherezwamo birimo ibyo muri Operation Just Cause muri Panama, Operation Desert Storm mu kigobe cya Perise n’izindi ingabo za USA zakoreye mu bihugu bya Afghanistan na Iraq.
Imiterere ya AH-64 Apache
Iyi kajugujugu igira abapilote babiri barimo umwe ushinzwe gukoresha imbunda nini. Ifite ubutambike bwa metero 17.73, uburebure (ujya hejuru) bwa metero 3.87.

AH-64 Apache mu gihe irimo ubusa, ipima toni 5.1, yaba yikoreye igapima toni 8. Igendera ku muvuduko utarenze ibilometero 293 ku isaha.

2 Responses
Menya byinshi kuri kajugujugu ya AH-64 Apache, yaremewe kugaba ibitero_Amafoto
ISI N’ABANTU WEE! NGO ABAZIGURA N’ABAZIKORA BAFATE UMUNSI UMWE NIBURA SE MU IGIZE UMWAKA BATEKEREZE KURI BA RUTIRI, BARYA ARI UKO ZAHIZE! DUTEGEREJE UMWAMI YESU WE WAVUZWEHO IBYO KUZARANGIZA BURUNDU , MAZE IZI NDEGE ZIGACURWAMO IMBABURA ,NGO N’IBITWARO BYA KARAHAUTAKA BIKABA UMUYONGA MAZE TUKIBERA MU ISI NSHYA AHO UMUGUNZU W’INTARE UZARISHANYA N’UMWANA W’INTAMA.