Amerika yibeshye ku bitero by’indege yica abasirikare 80 ba Syria

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za leta zunze ubumwe z’Amerika ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro no kurwanya leta ya Bashir al Asade zibeshye mu kugaba ibitero by’indege kuwa Gatandatu 17 Nzeri 2016 zica abasirikare ba leta bagera kuri 80 abandi 120 barakomereka nkuko byatangajwe n’indorerezi y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) muri iki gihugu.
f-16_kc-135_inherent_resolve
Aya makuru yemejwe n’ubuyobozi bw’ingabo muri leta zunze ubumwe z’Amerika ko iki gitero cyagabwe ku ngabo za guverinoma ya Syria atari bo cyari kigambiriye ko ahubwo cyari kigambiriye kuraswa ku barwanyi b’umutwe wa leta ya kiyisilamu.
Ukuriye ibirindiro by’ingabo z’Amerika ziri muri Syria yatangaje ko ibi bitero byagabwe aho byari byagabwe ubushize kandi ko bari babanje kubimenyesha ingabo zishyize hamwe zirwanira muri iki gihugu.
Mu itangazo ryasohowe n’ibirindiro by’izi ngabo rikomeza rivuga ko bakimara kumenyeshwa n’ingabo z’u Burusiya ko bari kurasa ku ngabo n’imodoka bya guverinoma ya Syria bahise bahagarika ibitero.
Iki gikorwa cyakuruye impaka no kutumvikana hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika n’u Burusiya bwahise butumiza inama y’igitaraganya y’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro.

o-samantha-power-facebook
Samantha Power yanenze icyemezo cyo guhita butumiza inama idasanzwe

Samanthya Power uhagarariye inyungu za leta Zunze ubumwe z’Amerika mu muryango w’abibumbye (UN) yatangaje ko iki gitero cyari kigambiriye kwivuna abarwanyi b’umutwe wa kiyisilamu, cyaje guhagarikwa nyuma yo kubwirwa n’u Burusiya ko bateye ingabo za leta. Yakomeje avuga ko iperereza rikomeje gukorwa ko kandi utari wo mugambi wabo banababajwe n’ababuriye ubuzima bwabo muri icyo gitero.
Power yakomeje anenga igihugu cy’u Burusiya ko butagira icyo butangaza ku bitero ingabo za leta ya Syria zigaba ku bitaro no mu baturage b’abasivili ahubwo bukaba bwihutiye gutumizaho inama y’igitaraganya ku gitero cyagabwe n’Amerika.
Ku ruhande rw’u Burusiya, Vitaly Churkin uhagarariye inyungu z’iki gihugu mu muryango w’abibumbye yanenze bikomeye ibitekerezo bya Samantha Power ko ari ibyo mu cyuka bishingiye gusa ku gutanga amategeko.
Minisiteri y’ingabo mu Burusiya yari yatangaje, mbere y’iminsi ibiri ko iki gitero kigabwa; ko ibitero by’amerika bishobora kuzabamo kwibeshya bitewe nuko leta ya Washington yanze kwifatanya mu bikorwa bya gisirikare na leta ya Moscow mu Burusiya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *