Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziteguye gutora Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2020, witezwe kuva hagati ya Donald Trump uhagarariye ishyaka rya Repubulikani (Republican Party) na Joe Biden uhagarariye Demokarate (Democratic Party).
Aya matora Isi yose iyahanze amaso, harimo imbaga nyamwinshi y’Abanyarwanda ishishikajwe no kumenya uzatsinda hagati y’aba basaza bombi. Si n’inshuro ya mbere kandi Abanyarwanda bagize amatsiko yo kumenya uzegukana amatora ya Perezida w’iki gihugu; bimaze kuba akamenyero.
Kubera iki Abanyarwanda nabo bashishikazwa n’aya matora? Aha tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zishobora kuba zibitera, zirimo izikurikira:
USA ni igihugu cy’igihangange
Raporo zitandukanye zigaragaza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’igihugu gikomeye cyane mu mfuruka nyinshi kuva nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi mu 1945, aho izirimo iy’Ihuriro ry’Ubukungu (World Economic Forum 2019) igaragaza ko iki gihugu ari icya mbere mu bukungu; hashingiwe ku musaruro mbumbe cyinjiza ku mwaka.
Amerika yihariye 24.4% by’ubukungu bw’Isi
Umusaruro w’ubukungu bwa USA ugera no bihugu byinshi ku Isi, byiganjemo ibiri mu nzira y’iterambere nk’u Rwanda. Utorewe kuyobora USA rero, aba yitezweho gukomeza iyi politiki yo gufasha amahanga kuzamura ubukungu bwayo, no gufatira ingamba amwe muri yo mu gihe ibonye ko ari ngombwa.
Mu bindi bigira USA igihugu cy’igihangange harimo kuba ari igihugu kimaze igihe kirekire ku mwanya wa mbere mu bifite igisirikare gikomeye kandi kigezweho nk’uko byerekanwa na raporo Global Fire Index 2020 n’izindi zayibanjirije. Ibi bicyongerera igitinyiro mu ruhando rw’amahanga, bikagiha n’ububasha bwo gufatira imyanzuro cyangwa gushyiriraho ibihano ibindi bihugu; haba mu by’ubukungu cyangwa se umutekano.
Umubano wa USA n’u Rwanda ni mwiza
Umubano wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Rwanda uhagaze neza, hashingiwe ku bikorwa ibihugu byombi bihuriraho; byiganjemo ibyo gushyigikira gahunda z’iterambere mu Rwanda; biciye mu nzira zirimo USAID.
Haza hiyongeraho kandi n’ubufatanye mu by’ubutabera, aho USA yiyemeza gushakisha abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, igatega n’igihembo kigera kuri miliyoni 5 z’Amadolari, cyazahabwa uwatanze amakuru aganisha ku ifatwa ryabo.
Iby’uyu mubano kandi byagiye bishimangirwa n’abarimo Ambasaderi Peter Vrooman uhagarariye USA mu Rwanda, aho muri iki gihe cya Covid-19 igihugu cye cyagiye giha u Rwanda inkunga z’ibikoresho byo kwirinda iki cyorezo.
Mu mvugo ye, Ambasaderi Vrooman akunze kugaragaza ko ubuzima bw’Abanyarwanda ari ubuzima bw’Abanyamerika, ibi bikaba bishimangira isano ya hafi iri hagati y’ibihugu byombi. Nka tariki ya 8 Ukwakira 2020 USAID yahaga ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima (RBC), yagize ati:
“Twatanze imodoka za USAID Rwanda tuziha RBC kugira ngo abakozi bita ku buzima barwanye CORONA mu Rwanda. Imodoka zacu ni imodoka zanyu kuko ubuzima bwanyu ni ubuzima bwacu!”
Amatora ya USA ni nk’umukino buri wese yifuza kureba
Bitewe n’uburyo amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ategurwamo ndetse n’ubwisanzure bwo kuvuga gukunze kuranga abakandida biyamamaza, abenshi biyemeza kuyakurikirana kugeza igihe bamenyeye uwatsinze ndetse bagakurikirana n’ibikorwa bye bya buri munsi, bica mu nzira zirimo itangazamakuru cyangwa se imbuga nkoranyambaga.
Mbere y’uko amatora aba muri USA, hategurwa ibiganiro mpaka bibamo guhanganisha ibitekerezo na gahunda ya buri mukandida, ku buryo hazamo no guterana amagambo nk’uko byagenze tariki ya 30 Nzeri 2020. Bitewe n’uko buri mukandida yigaragarije muri ibi biganiro, hari abatangira kumugirira icyizere ko ashobora no kwitwara neza mu gihe cy’amatora, amatsiko akaba menshi kugeza ku munota wa nyuma, nk’uko bisanzwe mu mupira w’amaguru, aho umufana ategereza igitego kugeza ubwo umusifuzi ahuhiye mu ifirimbi, iminota 90 n’inyongera birangiye.
Nk’umusomyi, ushobora kuba hari izindi mpamvu ubona zituma Abanyarwanda bahanga amaso cyane amatora ya Perezida wa USA. Wazitanga mu mwanya w’ibitekerezo.


