Igitero ku birindiro by’ingabo cyishe abasirikare 17 i Kashmir

Sangiza iyi nkuru

Abantu bitwaje intwaro mu gihugu cy’u Buhinde kuri iki cyumweru bateye ibirindiro by’ingabo biherereye mu gace ka Uri muri Kashmir bica abasirikare 17 abarenga 30 barakomereka. Bane muri abo barwanyi bahise bahasiga ubuzima, bakaba bari bitwaje imbunda na grenade bateye mu gace ka Uri kegeranye n’umupaka wa Pakistan banatwika amazu.
Iki gitero gikomeye kibaye mu myaka 20 ishize muri Kashmir kije nyuma yuko abaturage barenga 80 bamaze gupfa mu mezi abiri gusa bazira kwigaragambya ko batishimiye bimwe mu byemezo by’ubutegetsi.
Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’ingabo muri iki gihugu avuga ko hakomeje gukorwa iperereza ngo hamenyekane aho abo barwanyi baba bihishe, bukanatangaza ko bwabajwe bikomeye n’urupfu rw’abasirikare 17.

terror-attack-in-uri_4cd3e918-7d7d-11e6-9f8c-92f0a5be7f74
Umwotsi wari mwinshi mu birindiro by’ingabo nyuma y’igitero

Minisitiri Rajnath Singh yatangaje ko aba barwanyi batunguye abasirikare basinziriye bagatwika imwe mu nyubako mbere yuko bicwa. Inyubako n’amahema byinshi byakongotse ndetse n’abasirikare 12 bishwe n’umuriro abandi 5 bishwa n’amasasu.
Iki gitero kigabanyije icyizere cy’amahoro yabaye ingume muri iki kibaya kuva mu mezi abiri ashize yaranzwe n’imyigaragambyo y’urudaca. Bivugwa ko iki gitero cyaba cyagabwe n’abacengezi, leta ikavuga ko ababyihishe inyuma bazahanwa bikomeye nkuko byatangajwe na minisitiri w’inebe Narendra Modi.
Iki gitero kibaye icya mbere gikomeye kibasiye ibirindiro by’ingabo muri iki gihugu kuva mu myaka 26 ishize.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *