Ishyaka PDP-Imanzi rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ariko rikaba ritemerewe no gukorera mu gihugu, riravuga ko uwari umuvugizi waryo mu Rwanda, Jean Marie Vianney Kayumba, yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, itariki 18 Nzeri 2016 ngo ku mpamvu zitaramenyekana.

Nubwo rivuga gutya ariko, iri shyaka mu itangazo ryashyize ahagaragara ritabariza uyu muyoboke waryo, rikaba ryavuze ko rikeka ko uyu yazize ibitekerezo yatanze mu kiganiro yagiranye na VOA mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.
Dore uko iri tangazo rivuga:
Twagerageje kumenya icyo igipolisi cy’u Rwanda kivuga kuri aya makuru ntibyadukundira, hagati aho dutegereje icyo kiri butangaze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com




