img-20201104-wa0048.jpg

Amajyepfo: Abamotari bashyiriweho umunsi wihariye wo kwakira ibibazo by’akarengane

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Kanyamihigo Innocent, kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2020 yagiranye ikiganiro n’abamotari bamugaragariza ko hari ubwo bahura n’akarengane, ahita abashyiraho umunsi wo ku wa Gatandatu wo kujya yakiraho ibibazo nk’ibyo kugira ngo bikemurwe hakiri kare.

CSP Kanyamihigo yaganiriye n’abamotari bo mu Karere ka Huye, ikiganiro kikaba cyibanze ku kubibutsa gutanga serivise nziza, kwirinda impanuka no gukumira ikwirakira ry’icyorezo cya COVID-19.

Bamwe mu bamotari batanze ibitekerezo bagaragaje ko hari ubwo bajya barenganywa na bamwe mu bapolisi mu muhanda bakabaha ibihano, bakabura aho babariza ngo barenganurwe.

img-20201104-wa0048.jpg

Hari abagaragaje ko hari ubwo bafatwa bakabwirwa ko bandikiwe amande ariko ntibasobanukirwe ikosa abakoze.

Umwe yagize ati: “Ibibazo dukunze guhura nabyo ni ukwandikirwa, haba ubwo bakwandikiye ntubimenye nyuma rero biba ikibazo kuko akenshi dusanga amakosa badushinja atariyo, ibyo rero biba ari akarengane.”

CSP Kanyamihigo Innocent amaze kumva ibitekerezo n’ibibazo by’abamotari bagaragaje ko hari ubwo bakorerwa akarengane, yabashyiriyeho umunsi umwe mu cyumweru wo kujya babimugezaho mu buryo bwihariye.

Yagize ati: “Mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo by’abamotari bagiye bafite, nubwo tubikemura buri munsi tubashyiriyeho umunsi wa gatandatu kugira ngo ufite ikibazo buri wese agomba kuza tukamufasha.”

Nyuma yo gushyirirwaho uwo munsi, abamotari bawishimiye bakoma mu mashyi bagaragaza ko bizeye ko ibibazo by’akarengane bigiye kujya bikemurwa bitabasabye gusiragira.

Niyonagize Elia ati: “Polisi nibishyiramo ingufu koko kuko tuzi ko ifite imbaraga kandi tuyizera, twizera ko yabikemura.”

Abamotari basabwe gukomeza gukorana neza n’inzego z’ubuyobozi kandi bakihutira gutanga amakuru igihe cyose batwaye umuntu bakeka ko ashobora guhungabanya umutekano cyangwa afite ibiyobyabwenge. Polisi yabibukije ko ari abafatanyabikorwa bayo bakomeye mu kubungabunga umutekano no mu iterambere ry’igihugu.

img-20201104-wa0045.jpg Abamotari bibukijwe ko ari abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano

Iyi gahunda yo kuganira n’abamotari yabaye mu turere twose tw’Intara y’Amajyepfo.

img-20201104-wa0046.jpg

img-20201104-wa0042.jpg Umunsi umwe mu cyumweru uzaba igisubizo ku bibazo by’akarengane abamotari bahura nabyo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *