Nyanza: Bamwe mu baturage bazinutswe guhinga urusenda

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Mirenge ya Rwabicuma na Nyagisozi mu Karere ka Nyanza baretse guhinga Abahinzi urusenda mu materasi yuhirwa muri ako gace nyuma yo kwamburwa na rwiyemezamirimo asaga miliyoni 20.

Aba baturage bavuga ko “ Bacitse intege zo kongera guhinga igihingwa bashishikarizwaga kuko bambuwe miliyoni 22.” Ibi kandi byaje bihumira mu mirari kuko mu minsi ishize , aba bahinzi binubiraga guhatirwa guhinga urusenda ku buso bari basanzwe bahingaho ibihingwa ngandurarugo byabafashaga gutunga imiryango yabo.

Bitewe n’uko abashoboye guhinga urusenda rwasarurwaga rukiri rubisi rukajyanwa hanze,bavuga ko byabanje kubaha umusaruro ushimishije kuko icyo gihe hari ba rwiyemezamirimo babishyuraga.

Gusa kuri ubu aba bahinzi barataka kwamburwa na rwiyemezamirimo bavuga ko ari Umunya-Kenya wabaguriraga umusaruro mubisi agahita awujyana hanze. Baravuga amafaranga atabahaye angana na Miliyoni 22 Frw. Aba baturage bifuza kunganirwa na Leta bakishyurizwa ndetse n’umusaruro usigaye ukaba washakirwa isoko kuko uri kwangirikira mu mirima.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda we avuga ko hari ubufatanye bw’inzego buri gukurikirana iki kibazo, ngo abambuye aba bahinzi hashakishwe imitungo yabo bishyurwe.

Hirya no hino hakomeza kumvikana abaturage bavuga ko bambuwe naba rwiyemezamirimo. Inzego z’ibanze nazo ntizibura gutungwa agatoki ko kudakurikirana ibikorwa biba bijya mbere aho bayoboye, bikarangira abaturage babihombeyemo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *