Mu gihe hagitegerejwe uwegukana amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, amakuru menshi akomeje kuvugwa kuri Donald Trump na Joe Biden bahanganye, ibyo batangaje mu bihe bitandukanye nabyo bigashyirwa hanze.
Igitangazamakuru Russian Times cyashyize videwo hanze igaragaza Perezida akaba n’umuherwe, Donald Trump yishyongora ku bo bahanganye, aho avuga ko abarusha byose birimo kuba ari Umukuru w’Igihugu, no kuba afite inzu nziza.
Muri iyi videwo, Donald Trump yumvikana mu magambo akurikira: “Nize neza kubarusha, ndi umuhanga kubarusha, nagiye kwiga mu mashuri meza ariko bo ntibayagiyemo, mfite inzu nziza, amacumbi meza, mfite buri kimwe cyiza. Ndi na Perezida ariko bo sibo, si byo?”
Icyitonderwa: Ntabwo twabashije kumenya igihe Donald Trump yatangarije aya magambo n’abo yavuze ko arusha byose, gusa mu busesenguzi bwakozwe, bigaragara ko iyi videwo yaba ijyanye n’aya matora amuhanganishije na Joe Biden.
Gusa ikizwi ni uko Donald Trump wishyongora, ari umwe mu banyapolitiki b’abaherwe ku Isi, aho afite umutungo ufite agaciro kabarirwa mu madolari miliyari zirenga ebyiri nk’uko urubuga rwa Forbes rubyerekana ku rutonde rw’uyu mwaka, akaba afite inyubako zihenze zirimo umuturirwa wa Trump Tower uri muri New York.
Trump kandi arigamba insinzi muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu; ngo nibitaba ibyo aritabaza Urukiko rw’Ikirenga kugira ngo amajwi yongere abarwe.
Nk’uko imibare mishya dukesha Ibiro Ntaramakuru Associated Press abigaragaza, Joe Biden yasize Donald Trump mu majwi shingiro. Aha Biden afite 264, mu gihe mugenzi we akiri kuri 214. Utsinda muri aba bahanganye, ni utanga undi kugera ku majwi 270.

8 Responses
Ndi Perezida, mbarusha inzu nziza_Donald Trump mu bwishyongozi
Umwami Solomon wari akize kurusha TRUMP,yaravuze ati:”Byose ni ubusa kandi ni ukwiruka inyuma y’umuyaga”.UBUKIRE n’Ibyubahiro ntabwo bitubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Iyo upfuye utarashatse Imana ukiriho,waribereye gusa mu gushaka ibyisi,uba ugiye burundu utazongera kubaho.Ni ukwiruka inyuma y’umuyaga,kubera ko usiga ibyo warundanyije byose,ukazima burundu.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

Shaka umukunzi

turabemera cne kumakuru mutugezaho