Hashize iminsi abagenzi bakoresha umuhanda wa Huye-Nyaruguru bashinja ba nyir’ibigo bishinzwe kubatwara mu modoka kwirengagiza ibiciro bishya byashyizweho n’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), bakishyiriraho ibyabo bihanitse.
Ni ikibazo cyagaragajwe n’abagenzi bava i Huye bajya i Ndago, abajya i Kibeho n’abajya ku Munini, aho byagaragaye ko bahendwaho amafaranga y’u Rwanda arenga 440.
Mu biciro bishya RURA yari yarashyizeho tariki ya 22 Ukwakira 2020, ujya i Kibeho yasabwaga kwishyura 900 rwf, ujya i Ndago akishyura 980 rwf, mu gihe ujya ku Munini yasabwaga kwishyura 860 rwf. Ariko ibi ntibyari byarakurikijwe kuko nk’uwajyaga i Ndago yishyuzwaga 1200 rwf, uwa Kibeho akishyuzwa 900 rwf, naho uwa Munini akishyuzwa 1300 rwf.
RURA ijya guhindura ibi biciro
Nyuma y’aho abagenzi bari batangiye gusaba ko ibi biciro bihinduka, hashingiwe ku mpamvu zirimo ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 zageze kuri bose no kuba uyu muhanda bakoresha warakozwe neza, RURA, ba nyir’ibigo bitwara abagenzi n’abatenisiye barateranye, biga kuri iki kibazo.
Bafashe umwanzuro w’uko iki kibazo kigomba gusuzumwa, kigashakirwa umuti. Meya w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, yari yavuze ko ibiciro bishya bishyirwa ahagaragara bitarenze ku wa mbere w’icyumweru gitaha.
Ibi biciro ubu byamaze kuvugururwa nk’uko bigaragara mu itangazo rya RURA ryasohotse mu gitondo cy’uyu wa 6 Ugushyingo 2020.
Guhera kuri uyu wa 6 Ugushyingo, abava i Huye bajya i Ndago bazajya bishyura amafaranga y’u Rwanda (rwf) 780, abajya i Kibeho bishyure 630 rwf, naho abajya ku Munini baciye i Kibeho, bishyure 1,010 rwf.
Ibiciro bya Huye-Nyaruguru byavuguruwe
Ibi biciro byatangiye gukurikizwa uyu munsi


