Dr. Habumuremyi yasabiwe gucibwa ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda hafi miliyari

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2020 bwasabiye Dr. Pierre Damien Habumuremyi gucibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 892 n’igifungo cy’imyaka itanu, bishingiye ku byaha ashinjwa byo gutanga sheki zitazigamiye n’ubuhemu.

Ni ubusabe bwatanzwe ubwo Dr. Habumuremyi wayoboraga kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR), yagezwaga imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Gusa uregwa (Dr. Habumuremyi) aracyahamya ko atatanze sheki zitazigamiye, ahubwo yatanze ingwate. Abishingira ku kuba abamushinja kubaha izi sheki, hari amafaranga bagiye bishyurwa.

Ikindi yavuze, ngo ni uko ibi byaha atabyitirirwa, ahubwo byakwitirirwa kaminuza ya CHUR kuko ibyo yakoze byose byari mu izina ryayo. Ngo nta muntu wamugurije amafaranga, ahubwo bayagurije iyi kaminuza.

Umushinjacyaha yasabye ko Urukiko rwemeza ko CHUR ihamwa n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icy’ubuhemu, kandi byombi bigahamwa Dr. Habumuremyi, mu gihe uregwa we yasabye ko yagirwa umwere, agafungurwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *