Ndumva ijwi ry’insinzi, mu izina rya Yesu_Umujyanama wa Trump mu by’umwuka

Sangiza iyi nkuru

Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu by’umwuka, Pasiteri Paula White kuri uyu wa 5 Uguhyingo 2020 yakoze isengesho, yumvamo ijwi ryemeza ko umukoresha we yegukana amatora y’Umukuru w’Igihugu ahanganyemo na Joe Biden.

Muri iri sengesho Pasiteri White yakoreye mu rusengero rwa Christian Destiny Center yavuze ko hari imbaraga za sekibi ziri kurwanya Trump.

Ni aho Pasiteri White bigaragara ko yari yuzuye umwuka, yahereye avuga ko n’ubwo iyi myuka irwanya Trump ihari, we yumva ijwi ry’insinzi, agira ati: “Uzaduha insinzi. Ndumva ijwi ry’imvura nyinshi. Ndumva ijwi ry’insinzi.”

Yakomeje avuga ko Imana yamaze kubitegeka, ati: “Imana yavuze ngo birarangiye. Imana yavuze ngo birarangiye, Imana yavuze ngo birarangiye. Kuko ndumva insinzi, insinzi, insinzi, insinzi, mu mfuruka z’ijuru.”

Iyo nsinzi ngo izaturuka ku bamalayika baturutse ahatandukanye harimo ku mugabane w’Afurika no mu majyepfo y’Amerika. Ati: “Bari guturuka hano, bari guturuka hano, mu izina rya Yesu. Baraturuka muri Amerika y’Epfo, bari guturuka hano…. Muri Afurika, muri Amerika y’Epfo, imbaraga z’abamalayika, imbaraga z’abamalayika, imbaraga z’abamalayika.”

Pasiteri White yabaye umujyanama wa Perezida Trump kuva mu 2016, bikaba bivugwa ko yamumenye mu 2002 ubwo yabonaga abwiririza ubutumwa kuri televiziyo, arangije amuhamagara ku murongo wa telefone, amushimira ko afite impano.

Gusa n’ubwo amwizera mu by’umwuka, biragaragara ko icyizere cy’uko Trump yakwegukana aya matora kiri kuyoyoka kuko akomeje kurushwa cyane na Joe Biden, ushobora kwegukana insinzi isaha ku isaha.

Ubu Joe Biden afite amajwi 264 kuri 270 abakandida batsindiraho, naho Trump we aracyari kuri 214. Bigaragara kandi ko Biden ubura amajwi 6, afite amahirwe yo kwegukana leta nka Georgia, Pennsylvania n’izindi zamuzamurira amajwi cyane,

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *