Akenshi usanga iyo abagabo bamaze gutera akabariro abagore babo usanga basa nkaho babyaranye abo igihe barangije icyo gikorwa, nyamara ubushakashatsi buvuga ko igihe icyo gikorwa kirangiye umugabo akwiye kurushaho kwita ku mukunzi we.

Kujyana mu bwogero nyuma yo gutera akabariro ku bashakanye,kimwe n’ibindi bikorwa bitandukanye bishimangira umubano mwiza, ni bimwe mu bituma umugore yongera gusubiza ubwenge ku gihe agatekereza ko mudahuzwa n’imibonano mpuzabitsina gusa.
Dore ibindi bintu buri mugore yifuza gukorerwa nyuma yo guterwa akabariro
1. Kumusoma
Umugore aba ashaka ko umusoma ku minwa, mu gahanga witonze. Ibi bimugaragariza ko na nyuma y’igikorwa cy’urukundo ukimwitayeho kandi umukunze.
2.Kumubwirango “ndagukunda”
Ibi bishimangira ko igikorwa murangije cyakozwe mu rukundo. Iri jambo rikaba rimuhamiriza ko ari we wenyene wifuza ibihe byose.
3. Kumubwira ko ari mwiza
Kumubwira ko arimwiza afite ubwiza butangaje bimutera akanyamuneza mu mutima ntagire ikintu kibi aba yagutekerezaho cyangwa ngo abe yagira ibintu bibi yagukekaho.
4.Gukinisha intoki n’impeta y’ubukwe
Ku mufata intoki no gukinisha impeta wamwambitse bimugaragariza urukundo rw’agatangaza kandi ukibuka kumubwira ko ari wowe wenyine afite.
5. kumubwira ko ari igitangaza
Uko urushaho kumushimira niko nawe arushaho kugukorera ibitangaza. Abagore bakaba bakunda kuba babwirwa amagambo agaragaza ko ari abigikundiro, batanga keya (Care) n’andi menshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


