Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kujya bashishoza bakitondera abantu babizeza ibitangaza bababeshya kubajyana mu bindi bihugu bababwira ko ariho bazagirira imibereho myiza.
Bamwe muri abo bijejwe ibitangaza, bavuze ko ubwo bari mu masengesho mu rusengero rwa Restoration church Masoro mu Mujyi wa Kigali, hari bamwe mu bavugabutumwa barimo n’umupasiteri bababwiye ko hari uburyo bazagira ubuzima bwiza bari muri Australiya ko ndetse babafasha kugerayo ariko ko bagomba kubaha amafaranga kugira ngo babibafashemo.
Avuga uko byamugendekeye, Kamaliza Julienne yagize ati:” Jyewe n’umuryango wanjye twamuhaye (pasiteri) amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane, akaba yaratubwiye ko hari uburyo bworoshye ko yadufasha kubona icyemezo cyo kubayo (Australiya) tugifatiye mu Burundi. Jyewe n’umugabo wanjye ndetse n’abana bacu bane twese hamwe twamuhaye ariya mafaranga ubwo twerekeza mu Burundi. Yatwemeje ukuntu tuzagirira imibereho myiza muri Australiya maze natwe turabyemera”.
Yakomeje avuga ko ubwo bari mu Burundi mu gihe cy’amezi abiri batakaje icyizere kuko babonaga ko ibyo bijejwe ari ibinyoma, nibwo bafashe umwanzuro wo kugaruka mu gihugu, bakirwa n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, ku bufatanye n’inzego z’ibanze na Polisi y’u Rwanda..
Aba baturage bose basubiye mu miryango yabo ejo, ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu ndetse n’inzego z’ibanze z’aho bakomoka mu turere tugize Umujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa, yavuze ko n’ubwo icuruzwa ry’abantu ritarafata intera ikabije mu Rwanda, bisaba ko buri wese abyumva neza akabisobanukirwa ndetse akaba yagira n’uruhare rwo kurirwanya. Yasabye abafite amatorero n’amadini atandukanye kumenya abayoboke babo bakamenya neza niba nta bibazo bafite bishobora guhungabanya umutekano wabo bityo bagafatanya n’inzego zibishinzwe kubikemura.
Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze wo mu karere ka Gasabo Nzabonimpa Deogratias yavuze ko umuntu wese wifuza gufata urugendo ajya hanze akwiye kujya agisha inama abantu batandukanye akamenya amakuru bityo abantu bose bagahagurukira hamwe bityo bakarwanya icuruzwa ry’abantu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


