Perezida wa Mexique yavuze ko agitegereje ikizava mu matora ya USA mu buryo budasubirwaho

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Mexique, Andres Manuel Lopez tariki ya 7 Ugushyingo 2020 yatangaje ko agitegereje ikizava mu matora ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu buryo budasubirwaho, akabona gushimira uwayatsinze.

Ni nyuma y’aho byari bimaze kwemezwa ko Joe Biden ari we watsinze, ubwo yari amaze kubona andi majwi 20 yo muri Leta ya Pennsylvania.

Ariko kandi Donald Trump uhanganye cyane na Joe Biden, ntiyahwemye kuvuga ko yibwe, bityo ko agomba kwitabaza urukiko rw’ikirenga rukamurenganura.

Perezida Lopez yagize ati: “Tugomba gutegereza kugeza ubwo amategeko azabikemurira. Ntabwo nashimira umukandida umwe cyangwa undi, nzategereza kugeza ubwo inzira y’amatora (election process) izarangirira.”

Perezida Lopez yanze gushimira Biden mu gihe abandi Bakuru b’Ibihugu bikomeye ku Isi bamwifurije ishya n’ihirwe ku mirimo mishya agiye gutangira muri Mutarama 2021, bakanamusaba gukorana.

Nk’uko igitangazamakuru The Guardian cyabitangaje, impamvu yaba yatumye Perezida Lopez adahita ashimira Joe Biden, ngo ni uko umubano we na Trump ubusanzwe uhagaze neza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *