Uwari Umuyobozi w’Umudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, Celestin Bimenyimana yeguye ku mirimo ye nyuma yo gukubitwa n’itsinda ry’amabandi yitwaje imihoro kuwa 16 Ukwakira 2020 ahagana saa yine z’ijoro. Bimenyimana yatangarije Bwiza.com ko yeguye ku mpamvu ze bwite nyuma y’imyaka 12 yari amaze ayobora aka gace ahanini kagizwe n’isanteri. Avuga ko yeguye ku bwo kubona ko atakibashije kubungabunga umutekano w’umudugudu bitewe n’amabandi yamuteye amwe yitwaje imihoro. Bwiza.com yamusanze aho acururiza, avuga ko aherutse gukubitwa n’amabandi yitwaje imihoro. Yerekana intoki zahindutse umukara aho yakubiswe inkoni, Ati “ Hari saa yine z’ijoro, nibwo numvise umuntu ukomanga, nsohoka ngira ngo murebe. Uwo muntu yahise ankubita inkoni agamije gukubita mu mutwe, nshyiraho ukuboko. Bansohoye mu iduka, umwe asigara aririnze ngo ntibwa, bagenda bankubita ngera epfo iriya (…).” Uyu watinye no kuvuga amazina y’ayo mabandi ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko yamubwiye ko “ Uwo munsi atagamije kumwiba, ko ahubwo yashakaga kumukubita kuko ngo yatumye afungwa ubwo yahamagaraga panadagari ngo iyajyane amaze gutera umuturage kaci, kandi ko ngo ubutaha azaza aje kumwica.” Avuga ko yatabaje akabura umutabara, haba polisi cyangwa abandi baturage (basanzwe batinya aya mabandi) ntihagira uhagera. Ibi ngo byamuteye gutanga ubwegure bwe mu magambo kuwa 1 Ugushyingo 2020 abimenyesha ubuyobozi bumukuriye (bwarabimwemereye) kuko asanga atagishoboye kuyobora Umudugudu wa Kabaya. Bimenyimana abayeho mu bwoba yikanga kwicwa Uyu mugabo w’imyaka 49 avuga ko abayeho mu bwoba kuko ategereje ko ayo mabandi azaza kumwica, kandi ngo na we ahora yiteguye kwirwanaho igihe yazagabwaho igitero. Avuga ko saa mbili ku isanteri ya Kabaya baba bafunze bitewe n’ayo mabandi rimwe na rimwe aza agafata ibicuruzwa ntiyishyure.Uretse gutinya ko ubuzima bwe bwabigenderamo, ubucuruzi bwe nabwo ngo buri mu kaga kuko atajya yakira abantu bugorobye. Asaba ko aka gace kashyirirwaho uburyo bwihariye bw’umutekano kuko ngo irondo, homugadi (homeguard) nabo bakubitwa n’aya mabandi bityo ko hakenewe ubundi buryo bwo gucunga umutekano muri aka gace. Nyuma y’iyegura rya Bimenyimana, Umudugudu wa Kabaya uyobowe by’agateganyo na Cassien Twagirayezu ( wari usanzwe ashinzwe umutekano) na we wabwiye Bwiza.com ko ari mu mazi abira kuko ngo na we kuwa 3 Ugushyingo 2020 aya mabandi yari amwishe, akayaca murihumye ariko umwe mu banyerondo bari kumwe na we yatemwe mu mutwe ndetse n’amafaranga 13, 000 y’umutekano yari yishyujwe ayo mabandi arayatwara. Bwiza.com yari iherutse kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe, Jasmine Mukamusoni ku kibazo cy’umutekano mu Mudugudu wa Kabaya avuga ko ibibazo by’ubujura n’iby’umutekano muke ubuyobozi buri kubikurikiranira hafi. Uyu muyobozi yatangarije Bwiza.com ko bazakomeza gushyira imbaraga mu guhashya amabandi gusa asaba abaturage kwegera ubuyobozi igihe bagize ikibazo ndetse no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ibibazo by’umutekano muke bicike burundu.


