Abajya mu ntara bagiye gushyirirwa interineti mu modoka

Sangiza iyi nkuru

Hashize imyaka 5 inzego zishinzwe ubwikorezi mu Rwanda zishyizeho interineti abagenzi bakoresha mu modoka rusange mu mujyi wa Kigali. Kuri ubu, bamwe mu bakora ingendo zijya zikanava mu ntara barasaba ko nabo bahabwa internet mu modoka bagendamo kuko bakora urugendo rurerure badafite ikindi bahugiraho.

Umwe mubaganiriye na TV10 ari mu rugendo ziva zikanajya mu ntara y’iburasirazuba yagize ati: “Rwose byaba ari byiza kuduha internet mu modoka, iyo tugeze I Kigali mu modoka tubona internet, ariko no mu ntara turayikeneye kuko dukora urugendo rurerure ntacyo dufite dukora kandi hari byinshi twakora dufite internet.”

Akomeza agira ati: “Nk’ubu nkunze kuba ntari kumwe n’umudamu wanjye kubera gushakisha, kuba nakora urugendo tunaganirira ku mbuga nkoranyambaga urumva ko byamfasha kurushaho.”

Kuba aba bagenzi basaba internet ahanini bituruka ku kuba abakora ingendo muri bisi mu mujyi wa Kigali bashobora kuyibona nubwo nayo yatangiranye imbogamizi.

Mu kiganiro kihariye Tv10 yagiranye na Minisitiri w’ibikorwa remezo Amb, Gatete Claver, yatubwiye ko internet yo mu modoka itagenewe abakora ingendo zo mu mujyi wa Kigali gusa.

Yagize ati “ Gahunda ya internet yo mu ma bisi, ni gahunda yo kwihutisha gukoresha ikoranabuhanga, iyi gahunda ijyaho ntabwo yari iyo muri bisi zo mu mujyi wa Kigali gusa, ni muri za bisi aho zijya hose, no mu ntara niko ikigo RURA muri gahunda yacyo biteganijwe.”

Ukurikije ibivugwa na Minisitiri Gatete, bisi zijya mu ntara zakabaye nazo zifite internet, abagenzi bazigendamo bakayikoresha.

Gusa Umuvugizi w’Urwego Ngenzuramikorere mu gashami kajyanye n’ubwikorezi bw’abantu, Tony Kuramba avuga ko n’ubwo gahunda yari igenewe bisi zose ngo babanje gucyemura ibibazo by’iri koranabuhanga mu mujyi wa Kigali.

Ati: “ Twabanje gushyira imbaraga kuri internet mu ma bisi mu mujyi wa Kigali, murabizi yagiye igira imbogamizi abagenzi bakunze kugaragaza, ariko icyo twifuza ni uko abagenzi bayibona, mu ntara ntiragerayo ariko birateganijwe izagerayo.”

Mu mwaka wa 2015 nibwo gahunda yo gushyira internet muri za bisi, yashyizweho n’inzego zishinzwe ubwikorezi mu Rwanda. Ni gahunda yagiye igenda biguruntege nyamara abagenzi bishyura ikiguzi cyayo.

Niba ibyo minisiteri y’ibikorwaremezo n’urwego RURA bavuga bishyizwe mu bikorwa, birashoboka ko iyi internet yagera no muri bisi zo mu ntara mu myaka iri imbere itazwi nk’uko byari biteganijwe ijyaho mu myaka 5 ishize.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abajya mu ntara bagiye gushyirirwa interineti mu modoka
    Ubushakashatsi nakoze naje gusanga 52% bakoresha internet baba bateretana bidafite ukuramba. 41% ntabintu bizima baba baganira baba babuze icyo bakora bagata umwanya kuri Facebook/WhatsApp/ Instagram…ngamasaha yicume 6% baganira ku byakazi 3% nibo baganiriza abo bashakanye.

  2. Abajya mu ntara bagiye gushyirirwa interineti mu modoka
    Ubushakashatsi nakoze naje gusanga 52% bakoresha internet baba bateretana bidafite ukuramba. 41% ntabintu bizima baba baganira baba babuze icyo bakora bagata umwanya kuri Facebook/WhatsApp/ Instagram…ngamasaha yicume 6% baganira ku byakazi 3% nibo baganiriza abo bashakanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *