Abakinnyi bane mu bo umutoza wa Cap-Vert yahamagaye ngo bitegure Amavubi ntibazaboneka

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’igihugu cya Cap-Vert yakoze imyitozo ya mbere ku wa Mbere yitegura umukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda F izahuramo n’Amavubi y’u Rwanda.

Ni umukino uteganyijwe ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo saa Kumi n’ebyiri z’i Kigali.

Imyitozo ya mbere yayobowe n’umutoza Bubista, yitabiriwe n’abakinnyi icyenda gusa nyuma y’uko abandi bahamagawe batinze kugera muri Cap-Vert.

Ni imyitozo yibanze ku mayeri y’umukino, abakinnyi biga gutera mu izamu.

Amakuru aturuka muri bagenzi bacu bajyanye n’Amavubi i Praia, avuga ko kuri uyu wa Kabiri ari bwo ikipe y’igihugu ya Cap-Vert ari bwo ikora imyitozo ifite abakinnyi bayo bose.

Cyakora cyo hari abakinnyi bane mu bo umutoza Bubista yari yahamagaye batakitabiriye umukino w’Amavubi, kubera uburwayi mu gihe abandi banze kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’igihugu.

Abatazaboneka barimo Elber Evora wa AZ Alkmaar yo mu Buholandi wanze kuza, Patrick Andrade wa Qarabag yo muri Portugal wagize imvune, Garry Rodriguez wa Al Ittihad yo muri Saudi Arabia wavunitse na Jovane Cabral wa Sporting Lisbon yo muri Portugal wanze kwitabira.

Mailson Lima yahamagawe kugira ngo asimbure Garry Rodrigues, mu gihe umuzamu Ivan Cruz ukinira União Sport Clube Paredes yo muri Portugal yahamagawe nk’umusimbura wa Elber Évora.

Amavubi yageze muri Cap-Vert ku mugoroba wo ku wa Mbere, aho yahuriye na Mukunzi Yannick na Bizimana Yannick bari bavuye i Burayi.

Biteganyijwe ko abakinnyi b’Amavubi bapimwa COVID-19 kuri uyu wa Kabiri mu gitondo mbere yo gukora imyitozo ya mbere ku mugoroba.

Nyuma y’umukino wo ku wa Kane, amakipe yombi azahura kandi mu mukino w’umunsi wa kane wo mu itsinda uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, mu gihe Cap-Vert iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda n’amanota abiri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *