Guhera kuri uyu wa Gatandatu ushize mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko mu Karere ka Gasabo hatangiye igikorwa cyo kubaka imihanda y’amabuye mu gice cya Gisementi-Remera kuri ubu imirimo ikaba irimbanyije.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku rukuta rwawo rwa Twitter bwatangaje ko amabuye arimo gukoreshwa kubaka imihanda asigaye akatwa ni mashini, akaba aconze neza ugereranyije n’uburyo bwari busanzwe.
Umujyi wa Kigali kandi uvuga ko harimo gukoreshwa amabuye ya ‘granite’ mu kubaka imihanda mu gice cya Gisementi-Remera aho imihanda yo mu Kagari ka Rukiri ya 2 mu Mudugudu w’Amahoro yo isa nk’aho imirimo igeze kure.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com






