Umugabo uzwi ku izina rya Muganga utuye mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze yishe umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 10 ndetse agira intere undi w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 6 kuko bagiye iwe bakarya ibiryo babihawe n’abana b’uyu mugabo.
Bwiza.com yageze ahabereye ubu bwicanyi, bamwe mu baturage yahasanze bavuga ko aba bana ari ab’umuturanyi w’uyu witwa Muganga. Binjiye mu gipangu cy’uyu mugabo bahamagawe n’abana b’uyu mugabo babarungurukiraga mu idirishya kuko ngo yari yasize abafungiranye, basangira ibyo kurya. Abaturage bakomeje batangariza Bwiza.com ko ” Muganga yaje ubwo imvura nke yaguye ku gicamunsi yagwaga, afata abo bana atangira kubakubita, abwira abana be ngo agiye kubanywesha amazi.” Umubyeyi w’uwishwe ntabasha kugira icyo atangaza gusa ngo aba bana ntibari bamenye ibyababayeho kugeza mu masaa kumi n”imwe, ubwo umurambo w’umwana w’umuhungu wasangwaga mu mugezi wa Kigombe, urambitseho ibuye nk’uko abaturage babivuga. Abaturage bakomeje bavuga ko umukobwa Muganga yamuvunaguye amaboko n’amaguru ndetse ubu akaba yajyanwe kwa muganga aho arembeye bikomeye. Abaturage bavuga ko batazi neza niba na we aza gukira. Umwe mu baturage avuga ko ” Uyu Muganga ukomoka ahitwa muri Vunga ari umugome n’ubusanzwe.” Mu magambo ye ” Gisanzwe ari ikigome n’ubundi.” Ku rundi ruhande abaturage byumvikanaga ko nta byinshi bazi ku buzima bwa Muganga kuko bamwe bavugaga ngo ” Ntitumuzi, niba ari papa nde? ” Muri abo bose ntawatangarije Bwiza.com amazina bwite y’uyu mugabo, bavuga ko bamuzi nka Muganga. Undi muturage we yatangarije Bwiza.com ko ” Izina Muganga rikomoka ku kuba uyu yarahoze ari muganga ariko akaza kwirukanwa kubera imyitwarire mibi.” Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko Muganga yatorotse mu gihe andi avuga ko yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Bwiza.com yagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa RIB, ntibyakunda. Iracyagerageza kumenya byinshi kuri iyi nkuru, ikaza kubibagezaho.



4 Responses
Musanze: Umugabo yishe umwana, undi amugira intere ngo bamuririye ibiryo
Nafatwa se ntazajya Arya impungure
Musanze: Umugabo yishe umwana, undi amugira intere ngo bamuririye ibiryo
Nafatwa se ntazajya Arya impungure
Musanze: Umugabo yishe umwana, undi amugira intere ngo bamuririye ibiryo
Baz
amukatir urumukwiy
Musanze: Umugabo yishe umwana, undi amugira intere ngo bamuririye ibiryo
Baz
amukatir urumukwiy