Kabuga aritaba urukiko mu Buholandi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo biteganyijwe ko Félicien Kabuga ushinjwa ibyaha bya Jenoside yitaba urukiko i La Haye mu Buholandi, nyuma y’iminsi yoherejwe gufungirwa muri icyo gihugu.

Urubanza rwa Kabuga ruratangira saa munani z’amanywa yo mu Buholandi, bikaba ari saa cyenda zo mu Rwanda.

Ku cyumweru nibwo umucamanza lain Bonomy wahawe kuburanisha urubanza rwa Kabuga yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu aribwo agezwa mu rukiko.

Umucamanza yavuze ko Kabuga yari akwiye kuba ari imbere y’umucamanza kugira ngo anabonane n’umwavoka we, ariko ko ashobora no gukoresha ikoranabuhanga ry’amashusho ari muri gereza, igihe abihisemo.

Yakomeje ati “Nemeje ko Kabuga azangezwa imbere ku nshuro ya mbere ku wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 saa 2:00 z’amanywa, mu rukiko ku Ishami ry’Urwego ry’i La Haye; Nemereye Kabuga kwitaba ku munsi wa mbere ari mu cyumba cy’urukiko ku Ishami ry’i La Haye cyangwa agakoresha ihuzanzira ry’ikoranabuhanga ry’amashusho ari muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye.”

Ku wa 29 Mata 2013 nibwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwasohoye inyandiko zisaba itabwa muri yombi rya Kabuga Félicien, runategeka ko azabanza gufungirwa i Arusha muri Tanzania.

Yaje gufatirwa mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, ndetse ku wa 21 Ukwakira IRMCT yemeza ko abanza kujyanwa by’agateganyo ku ishami ry’Urwego ry’i La Haye mu Buholandi, aho guhita ajyanwa i Arusha muri Tanzania, kugira ngo habanze hakorwe isesengura ry’ubuzima mbere yo koherezwa.

Ni icyemezo cyakurikiye impaka ndende z’abunganizi be, bavugaga ko atameze neza ku buryo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *