Mu cyumweru gishize, Bwiza.com yabagejejeho inkuru aho abaturage batuye mu Karere ka Rusizi batangaza ko barembejwe n’abajura, kuri ubu amatungo aracyibwa. Wasoma: https://bwiza.com/?Rusizi-Ubujura-bw-amatungo-bwakajije-umurego kuri uyu wa 11 Ugushyingo, haravugwa ubundi bujura bw’inka nk’uko Umuseke ubitangaza. Muri iri joro ryakeye, mu Mudugudu wa Kanoga mu Kagari ka Rwega, mu Murenge wa Giheke Akarere ka Rusizi, haraye hibwe inka y’umuturage, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu basanga yabagiwe mu Murenge wa Kamembe. yi nka ya Niyitanga Emmanue, yayibuze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, atangira gukwira imishwaro ashakisha ndetse n’abandi baturage n’abari ku irondo bakamufasha ariko bakarara batayibonye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uriya Murenge a Giheke, Hagenimana Jean de Dieu yagize ati “Muri riri joro baraye batwibye inka dukurikiranye dusanga bayigejeje mu Murenge wa Kamembe bayibaze.” Uyu muyobozi avuga ko bahise bafata umunyonzi wari utwaye inyama agahita ashyikirizwa RIB kuri station ya Kamembe “kugira ngo atange amakuru y’uwazimuhaye.” Avuga ko ubuyobozi bw’imirenge yombi (uwibwemo iriya nka n’aho basanze igihanga cyayo) yahanye amakuru kugira ngo bamenye aho iriya nka yabagiwe. Ngo ubuyobozi bwahise bwanzura ko uriya wibwe inka “kubera ko yari yayishakiye twamaze kubona izo nyama kubera ko yari ahari arazigurisha azongere ashakemo indi nka yorore.” Avuga kandi ko ko mu kwezi gushize hagarageye ubundi bujura bw’inka nyuma bakayisanga mu ishyamba itarabagwa. Akomeza avuga ko hari ubufatanye bw’imirenge ihana imbibi n’Akarere ka Nyamasheke kuko muri aka Karere hari isoko ry’Inka bigatuma hari abajura baziba muri Rusizi bakazambukana bazijyana muri ririya soko. Bigaragara ko ikibazo cyúbujura bw’amatungo kimaze kuba agatereranzamba mu Karere ka Rusizi.


