Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, umugore we Angeline Ndayubaha ndetse n’abari bagize itsinda ry’intumwa z’u Burundi zaherukaga kugirira uruzinduko muri GuinĂ©e Equatoriale, bapimwe icyorezo cya Covid-19 ibisubizo bigaragaza ko bose ari bazima.
Ku wa 08 Ugushyingo ni bwo Perezida Ndayishimiye n’abari bamuherekeje bageze mu Burundi bakubutse i Malabo, basohorera mu kato k’iminsi itatu.
Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yasobanuye ko impamvu bahitiye mu kato, ari uko igihugu cya GuinĂ©e Equatoriale bari bamazemo iminsi itanu kiri mu bifite umubare munini w’abanduye Covid-19.
Ati: “Tuvuye mu gihugu coronavirus ikirimo, nta wamenya. Twaririnze ubwo twari turiyo, ndetse n’uyu munsi dukomeje kwirinda, ariko nta wamenya kubera ko murabizi ko virus inyura mu mwuka.”
Perezida w’u Burundi yongeyeho ko iki cyemezo cyo kwishyira mu kato kiri mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bwo kurwanya Covid-19 bwiswe “Nakize sinanduza abandi”.
Yunzemo ati: “Niba waranduye, ni ngombwa kwirinda kwanduza abandi. Ubu rero tugiye gupimwa n’abaganga b’inzobere ngo turebe niba mu by’ukuri turi bazima.”
Perezidansi y’u Burundi (Ntare Rushatsi) kuri uyu wa Gatatu, yatangaje ko ibisubizo bya Perezida Ndayishimiye, umugore we n’abo bari bajyanye muri GuinĂ©e Equatoriale bigaragaza ko bose ari bazima, nyuma yo kumara amasaha 72 mu kato.


