bavuga_ko_batangira_guca_iryera_abayobozi_b_akarere_iyo_umuceri_weze_baje_gufatanya_n_inganda_kubunamaho.jpg

Rusizi: Abahinzi b’umuceri muri Bugarama barashinja Meya kubatererana

Sangiza iyi nkuru

Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi baravuga ko bafite uruhuri rw’ibibazo baterwa na zimwe mu nganda z’umuceri zihakorera na bamwe mu bayobozi b’Akarere ku nyungu zabo bwite, ko byose umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem abizi kandi afite ubushobozi bwo kubikemura ariko nta na rimwe baramubona muri iki kibaya abegera ngo baganire, abyumve anabafashe kubikemura.

Babigaragaje ubwo Bwiza.com yabasuraga nyuma y’igisa n’urunturuntu kihamaze iminsi cyatewe no kuvuguruzanya hagati y’ubuyobozi bw’aka karere n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative ( RCA), ubwo iki kigo cyahaga uburenganzira aya makoperative bwo gukora inama z’inteko rusange, ubuyobozi bw’ihuriro ry’aya makoperative bugatanga amatariki zizaberaho hakurikijwe koperative, bucya iya mbere iri buyikoreshe hakaza itangazo rivuye ku buyobozi bw’Akarere rihagarika izo nama mu makoperative yose.

Bavuga ko ngo muri iryo tangazo havugwagamo ko ngo Akarere katabonye umwanya uhagije wo gutegura izo nama mu buryo bwubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nk’igikorwa cyagombaga guhuza abantu benshi,zimurirwa mu matariki yo hagati mu Gushyingo, igihe na zo bakizitegura babona amabaruwa asinyweho na ba Gitifu b’imirenge ya Bugarama na Muganza avuga ko aho gutegura inteko rusange ahubwo bategura amatora ahera mu matsinda y’abahinzi kandi mu mategeko ya RCA ntaho ayo matora yari ateganijwe, bibashyira mu gihirahiro n’ubu nta gihe babwiwe cyo gutegura izo nteko rusange kandi ubundi zagombye kuba zararangiye.

Bavuga ko kuvuga ngo basubire mu matsinda bakore amatora kandi atari ko byakabaye bigenda kuko amakoperative 2 yari afite icyo kibaz yagikemuye, ngo bituruka kuri zimwe mu nganda zitunganya umuceri muri iki kibaya zitishimiye ikurwaho ry’icyitwaga ‘’Zoning’’ cyakumiraga abahinzi gukorana n’inganda z’ahandi mu gihugu, uruganda rwo mu karere ka Huye na rwo rukaza mu ipiganwa izihasanzwe bavuga ko zari zaramenyereye kubunamaho kubera kubura uko bagira, zikavuga ko zahombye, bakavuga ko zifatanya n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kankindi Léoncie kubasubiza mu bukene zari zarabahejejemo.

Umwe ati: “Ibi byo kwivanga mu mikorere y’amakoperative yacu birakorwa na zimwe mu nganda zitunganya umuceri muri iki kibaya n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kankindi Léoncie ku nyungu zabo bwite twe tutazi, kuko ngo hari ibyo batishimiye ubwo hari uruganda rwa Huye rwazaga kutugurira bigatuma ikilo cy’umuceri udatonoye kiva ku mafaranga 260 bajyaga baduha mbere kikagera kuri 350, zimwe mu nganda z’ino zigatangira kuvuga ko zahahombeye.’’

Mugenzi we ati: “Ni gute uruganda rutugurira ruturutse I Huye ntirutake igihombo iza hano zikaba ari zo zigitaka?Ni ya nyungu y’umurengera bamenyereye abahinzi bagahora mu bukene, none Leta yacu yumvise akababaro kacu iha agaciro umuhinzi, abatarabyishimiye batangiye kuvuga ngo abayobozi b’amakoperative baharaniye izo mpinduka baveho hajyeho abongera kudusubiza inyuma kandi ntitubishaka na gato.’’

Yarakomeje ati: “Tubabazwa n’uko Meya wacu atamanuka ngo atwegere yumve ibibazo byacu, kandi n’aba bayobozi bandi baza kuduhungabanya umuceri weze,mu ihinga ryawo ntitubabona kuko nta nyungu zindi baba baharekereje, ni yo mpamvu dusaba ko batwemerera tugakora inteko rusange nk’uko RCA yabyemeye.’’

bavuga_ko_batangira_guca_iryera_abayobozi_b_akarere_iyo_umuceri_weze_baje_gufatanya_n_inganda_kubunamaho.jpg Bavuga ko batangira guca iryera abayobozi b’akarere iyo umuceri weze baje gufatanya n’inganda kubunamaho

inganda_zivuga_ko_zahombejwe_n_igiciro_kinini_cyahawe_abahinzi_bo_bakabihakana.jpg Inganda zivuga ko zahombejwe n’igiciro kinini cyahawe abahinzi, bo bakabihakana

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem ahakana ibimuvugwaho n’ibivugwa ku muyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kankindi Léoncie, ko iby’amatora n’inteko rusange by’amakoperative bigenwa na RCA, kuvuga ko Akarere kabyivangamo atari byo.

Ati: “Si byo ntabwo uwo muyobozi bashyira mu majwi yasenya amakoperative tureba, no kuvuga ko ntumva ibibazo byabo nta cyo bantuye ngo kibure igisubizo, abahinzi nta kibazo bafite ahubwo ibibazo bizanwa na bamwe muri bagenzi babo bashaka ubuyobozi ku ngufu kandi ako kaduruvayo ntitwakarebera.’’

Umuyobozi wa RCA, Prof. Harelimana Jean Bosco,yabwiye Bwiza.com ko ntacyagombye kubangamira iterana ry’inteko rusange, ko babitangiye uburenganzira. Ati: “Twatanze uburenganzira ku makoperative yubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bwo guteranya inteko rusange, ntitwari tuzi ko Akarere kabyivanzemo kakazihagarika,tugiye kubikurikirana.’’

Ikibaya cya Bugarama kibarizwamo amakoperative 4 y’abahinzi b’umuceri agizwe n’abanyamuryango hafi 6000,bavuga ko mu myaka 8 bamaze bagisaranganijwe ihinga rishize ari bwo bagejeje ku mafaranga 350 ku kilo cy’udatonoye.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Rusizi: Abahinzi b’umuceri muri Bugarama barashinja Meya kubatererana
    Ntakindi gituma tuba abanyuma mu mihigo.iyo abaturage tutishimye ingaruka niziriya mayor.ubuse niba abaturage na Muganza niba tutishimye uzatugaruka imbere ngo uje kwiyamamaza ko mbona manda irangiye?Rwose nuko ntaho igitekerezo cyange kirenga Nyakarenzo namwe munyumve VM ED nawe ntacyo yamaze uretse kwirirwa muri business

  2. Rusizi: Abahinzi b’umuceri muri Bugarama barashinja Meya kubatererana
    Ntakindi gituma tuba abanyuma mu mihigo.iyo abaturage tutishimye ingaruka niziriya mayor.ubuse niba abaturage na Muganza niba tutishimye uzatugaruka imbere ngo uje kwiyamamaza ko mbona manda irangiye?Rwose nuko ntaho igitekerezo cyange kirenga Nyakarenzo namwe munyumve VM ED nawe ntacyo yamaze uretse kwirirwa muri business

  3. Rusizi: Abahinzi b’umuceri muri Bugarama barashinja Meya kubatererana
    Nonese kobamaze imyaka umunani bagura umucerikobatigeze batangazakobunguste nonebataka igihombo bakanabivuga kuberiki abahinzibobahobye imyaka irindwi umwakaumwegusa nabobaguze ipataro nagashati

  4. Rusizi: Abahinzi b’umuceri muri Bugarama barashinja Meya kubatererana
    Nonese kobamaze imyaka umunani bagura umucerikobatigeze batangazakobunguste nonebataka igihombo bakanabivuga kuberiki abahinzibobahobye imyaka irindwi umwakaumwegusa nabobaguze ipataro nagashati

  5. Rusizi: Abahinzi b’umuceri muri Bugarama barashinja Meya kubatererana
    Natwe uwadukuriraho zoning mu buhinzi bwa Kawa y’ibitumbwe mu murenge wa Gihombo, kuko bikiza banyiringanda gusa bigakenesha umuhinzi.urugero Gihombo coffee station uyu mwaka yatuguriye kuri 216rwf/1kg ahandi Ari 320 rwf/1kg,twararenganye cyane.

  6. Rusizi: Abahinzi b’umuceri muri Bugarama barashinja Meya kubatererana
    Natwe uwadukuriraho zoning mu buhinzi bwa Kawa y’ibitumbwe mu murenge wa Gihombo, kuko bikiza banyiringanda gusa bigakenesha umuhinzi.urugero Gihombo coffee station uyu mwaka yatuguriye kuri 216rwf/1kg ahandi Ari 320 rwf/1kg,twararenganye cyane.

  7. Rusizi: Abahinzi b’umuceri muri Bugarama barashinja Meya kubatererana
    Natwe uwadukuriraho zoning mu buhinzi bwa Kawa y’ibitumbwe mu murenge wa Gihombo, kuko bikiza banyiringanda gusa bigakenesha umuhinzi.urugero Gihombo coffee station uyu mwaka yatuguriye kuri 216rwf/1kg ahandi Ari 320 rwf/1kg,twararenganye cyane.

  8. Rusizi: Abahinzi b’umuceri muri Bugarama barashinja Meya kubatererana
    Natwe uwadukuriraho zoning mu buhinzi bwa Kawa y’ibitumbwe mu murenge wa Gihombo, kuko bikiza banyiringanda gusa bigakenesha umuhinzi.urugero Gihombo coffee station uyu mwaka yatuguriye kuri 216rwf/1kg ahandi Ari 320 rwf/1kg,twararenganye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *