Muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza , umuyobozi w’akarere ubwo yaganiraga n’Abaturage bo mu Murenge wa Cyeru, bamubajije impamvu Akarere ka Burera kasubiye inyuma cyane mu mihigo y’umwaka wa 2015-2016 aho kaje ku mwanya wa 24.
Umuyobozi w’akarere, Madamu UWAMAJEMARIYA Florence yasobanuriye abo baturage ko mu gutanga amanota hagenderwa ku bintu byinshi, ndetse harimo n’amanota 10 atangwa n’ abaturage biturutse ku buryo bumva imihigo n’uko bayisobanura . Abaturage benshi bavuze ko kuva uturere twatangira gukorera ku mihigo nta na rimwe barayimenyeshwa.
Umwe mu bari bitabiriye ibyo biganiro, Pasiteri HAGENAYEZU J Bosco yasabye umuyobozi w’akarere ko guhera ubu bajya bamenyeshwa imihigo y’akarere bakayisoma, ndetse bakayumva ahasigaye bagafatanya n’Akarere kuyishyira mu bikorwa .
Umuyobozi w’Akarere yashimye icyo gitekerezo yizeza abo baturage ko guhera ubu buri muturage agiye kujya amenyeshwa imihigo y’akarere kugira ngo nawe ajye ayikurikirana umunsi ku wundi ibyo bikazafasha akarere kuyishyira mu bikorwa .
Kubera izi mpamvu, hagiye gutegurwa inyandiko isobanura imihigo 43 y’uyu mwaka wa 2016-2017 Akarere ka Burera kasinyanye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ; ku buryo mu gihe kitarenze icyumweru izo nyandiko zizaba zabonetse zigatangira kugezwa ku baturage bose b’akarere akaba ntawe uzongera kuvuga ko atazi imihigo Akarere kahize .
Pasteri HAGENAYEZU nk’umupasteri yemeye ko abihayimana nabo bagiye gufata iya mbere mu kumenyekanisha bazagira imihigo mu baturage bayoboye haba mu nsengero no mu zindi nama bahuriramo n’abayoboke babo nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere isoza ivuga .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



