Umubyeyi w’umuhanzi Diamond Platnumz, yaciye amarenga y’uko uriya muririmbyi ashobora kuba atari umuhungu wa Mzee Abdul wahoze ari umugabo we, ashimangira ibimaze igihe bitangazwa ko Diamond ashobora kuba afite undi se.
Nyina wa Diamond yagaragaje ko umuhungu we afite undi mubyeyi, binyuze mu mafoto y’uwitwa Salim Idi Ny’ange yashyize kuri Instagram, mu gihe bimaze igihe bivugwa ko uyu ari we se wa nyawe wa Diamond.
Ibyatangajwe na nyina wa Diamond byashimangiye ibiheruka gutangazwa n’umuvandimwe w’uriya muhanzi witwa Ricardo Momo, wavuze ko Abdul atari we se wa Diamond ko ahubwo basangiye umubyeyi witwa Salim Ny’ange.
Abatanze ibitekerezo ku butumwa bwa Sandra Sanura usanzwe ari nyina wa Diamond bibajije impamvu yahisemo gutanga ariya makuru iki gihe cyose no kuba yari yaragize uriya mugabo ibanga.
Uwitwa @emanulyustu kuri Instagram yagize ati: “Ubumuntu ni ingenzi kurusha ubutunzi. Ni kuki usebya umuhungu wawe nk’umubyeyi? Nukuri Imana ikubabarire.”
Uwitwa Oliver Socrate we avuga kuri buriya butumwa bwa nyina wa Diamond, yavuze ko Isi yose ibuhangayikiye.
@kingngaratz kuri Instagram we yagize ati: “Iyo nza kuba Muzehe Abdul sinari kubyitaho, mu gihe cyose nakabaye narakoze ibintu byiza cyangwa ibibi, icyo nakabaye nsengera ni ukureba uko ibi bintu bizarangira.”
Nyina wa Diamond yagaragaje ko Abdul atari we se w’abahungu be, mu gihe Diamond amaze igihe anengwa kuba atita kuri uriya musaza ubayeho mu buzima bushaririye, nyamara ari umwe mu bahanzi bafite amafaranga menshi muri Afurika.


