Bizimana Yannick yafashije APR FC gutsinda Etincelles mu mukino wa gicuti

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC ibifashijwemo na Rutahizamu Yannick Bizimana, yatsinze Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu mu mukino wa munani wa gicuti waberaga ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi.

Ni umukino wari wasubitswe ku cyumweru kubera imvura nyinshi yatumye ikibuga cyuzura amazi, wasubukuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

APR FC yayoboye umukino aho yacishagamo igasatira gusa uburyo yaremaga ntacyo bwaje gutanga igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri abasore b’umutoza Mohammed Adil batangiye gusatira cyane Etincelles, biyihesha coup-franc ku munota wa 52 nyuma y’uko Niyibizi Ramadhan wa Etincelles yari akandagiye Ruboneka Bosco, gusa Byiringiro Lague ayitera hejuru cyane y’izamu.

Bizimana Yannick yafunguye amazamu ku munota wa 66, ku mupira Bukuru Christophe yacomekeye Usengimana Danny, arawuzamukana awinjirana mu rubuga rw’amahina, nawe awohereza kwa Bizimana Yannick Bizimana wahise awutera ku mutambiko w’izamu ugarutse widunda mu izamu.

APR FC ikazakina na Bugesera FC kuwa Kane tariki ya 19 Ugushyingo mu mukino wa cyenda wa gicuti.

Biri mu rwego rwo kwitegura Gor Mahia yo muri Kenya bazahurira mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions league, mu mukino uteganyijwe kuzakinwa tariki ya 28 Ugushyingo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *