Bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyamasheke basanzwe bagana ibigo by’imari baravuga ko imirimo bakoraga yahungabanye kubera icyorezo cya COVID-19, abari barafashe inguzanyo n’abatangiye kuzifata aho kigabanirije ubukana bagasaba ko inyungu ku nguzanyo zagabanuka igihe bacyishakisha.
Ni bimwe mu byo abanyamuryango ba Karambi Vision SACCO (KVS) mu murenge wa Karambi, batangarije Bwiza.com ubwo yabasuraga mu nama y’inteko rusange yabo, aho bamwe bavugaga ko mbere y’iki cyorezo bakoraga imirimo inyuranye irimo ubucuruzi, ubworozi bw’inka z’ibimasa bakuragaho amafaranga menshi cyane cyane mu bihe by’impeshyi, ubuhinzi, ubudozi bw’imyenda y’abanyeshuri, n’ibindi, aho bashoboraga gufata inguzanyo ku nyungu yari iriho bakayishyura neza, ubu bikaba bitagishoboka.
Ntawigira Fabien utuye mu mudugudu wa Mutuntu,akagari ka Kagarama, avuga ko ubucuruzi bwe bwahungabanijwe cyane n’iki cyorezo guhera muri guma mu rugo kugeza n’aho batangiriye gusohoka,ariko kuko bimwe mu byo benshi bakoraga babikoranaga n’umujyi wa Rusizi wo wagumye mu kato k’igihe kirekire bamera na bo nk’abakarimo,abafashe inguzanyo kuzishyura biba ingorabahizi.
Ati: “COVID-19 yatugizeho ingaruka zikomeye cyane nkatwe abacuruzi kuko bwabaye nk’ubuhagaze n’inguzanyo zidatangwa neza, kuguza turabyibagirwa,abari bayafite ku makonti hariho gahunda ya BNR hari ayo tutari twemerewe kurenza tubikuza, tubikuza ayo kudufasha gusa gutabara imiryango yacu ngo idasonza, amatungo abura isoko kuko amasoko yari yarahagaze nta kubitsa cyangwa kwaka inguzanyo kuko nta cyo twari kuzimaza. Ubu ni bwo turi kuzanzamuka tugasaba kugabanirizwa inyungu ku nguzanyo ngo tubashe kongera kuzifata.’’
Niyitegeka Espérance wo mu kagari ka Rushyarara na we ati: ’’Ndacuruza nkanaboha imipira y’imbeho y’abanyeshuri. Imirimo yaje kugeraho irahagarara neza kuko nk’abanyeshuri bahise bataha igitaraganya kubadodera birahagarara,ubucuruzi na bwo buba nk’ubuhagaze n’ibyo umugabo yakoraga birahagarara, icyo gihe nta nguzanyo twari gufata ngo dukore, ariko ubu bitangiye kujya mu buryo.
Tugabanirijwe inyungu ku nguzanyo,twahanga ubuzima bundi bushya,tukazifata turi benshi, tugize amahirwe iki cyorezo kigacika twasubira mu buzima busanzwe.’’
Umucungamutungo w’iki kigo cy’imari, Bumbali Machiavel, yemeranya n’aba baturage akavuga ko ikibazo cyabo cyumvikana, kirimo gukemuka.
Ati: “COVID 19 yabagizeho ingaruka zikaze natwe itadusize kuko ibyakurwagaho amafaranga byose byabaye nk’ibihagaze igikorwa ari ukubikuza gusa, urumva ko nta wari gutekereza gukora umushinga ngo abe yasaba inguzanyo akore yiteze imbere, kwari ugukorera amaramuko gusa.’’
Yunzemo ati: ’’Twarabigenzuye rero dusanga gutekereza nka mbere ya COVID-19 ngo inyungu nizijye hejuru byaba atari byo, aho rero ni ho twagabanirije, tuva ku nyungu ya 24% ku mwaka tugera kuri 18% bikazatangirana na Mutarama umwaka utaha. Birasubiza iki kibazo,bikazanatuma umuturage adahomba na SACCO ntihombe kuko abazifata bazaba benshi.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi, Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko gushyirwa mu bikorwa kw’iki cyifuzo cy’abaturage bizungura byinshi, haba mu batekerezaga imishinga y’iterambere bagakangwa n’izo nyungu ziri hejuru, n’abazifashe ntizibabere nk’umugozi biziritse mu ijosi.
Ati: “Byanatuma bakora batekanye kandi ino iyo nta bibazo nk’iki cya COVID-19 bihari haba hari imikorere, koroherezwa bikazatanga umusaruro ufatika kandi natwe tuzabikurikiranira hafi dushishikarize abaturage kugana ikigo cyabo cy’imari baguze biteze imbere.’’
Umurenge wa Karambi ufite byinshi byateza imbere abaturage birimo ubuhinzi bw’icyayi na kawa, ubworozi bw’inka z’ibimasa,ubucuruzi bunyuranye, n’ibindi bikorwa bitezaimbere abaturage, Perezida w’inama y’ubutegetsi ya KVS Kagimbangabo Jean, akavuga ko ibyo byose bagiye gushishikariza abaturage kubibyaza inyungu nyinshi bahereye ku nguzanyo bazahabwa n’inyungu nto basazabwa.
Abayobozi ba KVS na bo basanga kugabanya inyungu ku nguzanyo bizagirira akamaro gakomeye abanyamuryango]


