Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kamusanganya mu Kagari ka Kibirizi mu Murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi baratabaza nyuma yo kumara imyaka itanu baka ingurane y’ibyabo byangijwe ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi uva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uza mu Rwanda. Nsekanabo Jean de Dieu na Nyirashuri Debura ni bamwe muri aba baturage, bavuga ko hashize imyaka itanu REG ibabariye imitungo yabo ahanyujijwe umuyoboro w’amashyanyarazi uva muri RDC uza mu Rwanda, barasaba ko bahabwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe aho guhora basiragizwa. Nsekanabo Jean de Dieu agira ati” Hashize imyaka itanu REG itubariye kugeza magingo aya ntiratwishyura amaso yaheze mu kirere,ikiciri cya mbere barayabahaye ntitwayabona hakurikiraho ikiciro cya kabiri ubu dusigaye turi abantu bagera kuri 23 batarayabona.” Nyirashuri Debura agira ati ”Icyo nifuza ni uko bampa ibyanjye byagiye ,bishe ibishyimbo, bishe imyumbati,batemye ibiti none twarategereje twarahebye;abandi barishyuwe none twebwe tubereye aho.” Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe ingufu, REG ishami rya Karongi, Dusengimana ati”Ikibazo cyabo twaracyakiriye twakigejeje ku bashinzwe explopliation[gutanga ingurane y’ibyangijwe] barimo kugikoraho ku buryo mu gihe cya vuba bazaba amafaranga yabo bayabonye.” Amakuru atangwa n’Akarere ka Karongi avuga ko muri aba baturage 23, babiri muri bo bishyuwe,umwe amafaranga ye yanditse ku rindi zina, babiri ntibujuje ibisabwa,abandi babiri ntaho bagaragara ku rutonde akarere gafite, undi umwe ntiyujujeho umubare w’amafaranga agomba guhabwa mu gihe 16 aribo byemejwe ko bazishyurwa urutonde rwabo rukaba rwaroherejwe muri minisiteri y’imari n’igenamigambi MINICOFIN bakazishyurwa mu mpera z’ukuboza muri uyu mwaka.
Dusengimana Damien, ahumuriza aba baturage avuga ko ikibazo cy’abo kizakemuka vuba kuko cyagejejwe ku nzego zibishinzwe.


