arton671.png

Gisagara: Umusaza avuga ko iyo imvura iguye ava mu nzu akugama ku ibaraza

Sangiza iyi nkuru

Umusaza witwa Bandora Yohani utuye mu Kagali ka Duwani, Umurenge wa Kibilizi mu karere ka Gisagara, avuga ko iyo imvura iguye asohoka mu nzu akajya kugama ku ibaraza bitewe n’uburyo inzu ye isakayemo.

Bandora usanzwe yibana afite imyaka 66 ngo anabarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, ariko abaturanyi be bavuga ko inzu yenda kumugwaho nyuma y’aho aviriye muri nyakatsi yemerewe isakaro n’ubuyobozi ariko agahabwa amabati 10 gusa. Atuye mu nzu isakaye igice kimwe, ikindi gisigaye kibereye aho cyamusenyukiyeho kubera kubura isakaro.

arton671.png
Inzu ya Bandora Yohani/ Ifoto: TV1

Nta kindi kintu atunze muri iyi nzu, usibye ko hagaragara myenda ishaje araraho hasi ndetse n’aho atekera n’ibyo atekamo nk’uko TV1 dukesha iyi nkuru ibitangaza. Bandora ati ” Iyo imvura iguye ikamusanga aha abyuka agasohoka akajya kugama ku ibaraza.”

Uyu musaza avuga ko muri gahunda yo guca Nyakatsi nawe yasenyewe, ubuyobozi bukamusaba kuzamura inzu kugirango azahabwe isakaro aribwo yagurishaga umurima akabona uko azamura inzu ariko agiye kwaka isakaro ahabwa amabati 10 gusa ariyo yasakaje igice kimwe ikindi kigasigarira aho, ariko kugenda kinyagirwa kiza gusenyuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi, Eugène Manirarora avuga ko uyu musaza koko yahawe isakaro ry’amabati 10, ariko ngo ari no ku rutonde rw’abagomba gufashwa gusa ngo “Igisigaye ni ukujya kujya kureba imiterere y’inzu ye niba hakenewe isakaro gusa cyangwa se ari ukuyubaka yose, ibyo ngo bikazakorwa bitarenze ukwezi kwa 12 k’uyu mwaka wa 2020.””

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Gisagara: Umusaza avuga ko iyo imvura iguye ava mu nzu akugama ku ibaraza
    Birababaje rwose umurenge nurebe uko wamwubakira kuko iyinzu nimugwaho nubundi nibo bazagoka mukumushyinguza. Cg kumuvuza.

  2. Gisagara: Umusaza avuga ko iyo imvura iguye ava mu nzu akugama ku ibaraza
    Birababaje rwose umurenge nurebe uko wamwubakira kuko iyinzu nimugwaho nubundi nibo bazagoka mukumushyinguza. Cg kumuvuza.

  3. Gisagara: Umusaza avuga ko iyo imvura iguye ava mu nzu akugama ku ibaraza
    mwaramutse!cyakora birababaje ubuyobozi bugerageze bwte kuri uyu musaza naho ubundi iyi mvura izasiga iriya nzu imuguye hejuru.abaturanyi bakamukoreye umuganda ;umurenge nawo ugatanga ibikoresho.murakoze

  4. Gisagara: Umusaza avuga ko iyo imvura iguye ava mu nzu akugama ku ibaraza
    mwaramutse!cyakora birababaje ubuyobozi bugerageze bwte kuri uyu musaza naho ubundi iyi mvura izasiga iriya nzu imuguye hejuru.abaturanyi bakamukoreye umuganda ;umurenge nawo ugatanga ibikoresho.murakoze

  5. Gisagara: Umusaza avuga ko iyo imvura iguye ava mu nzu akugama ku ibaraza
    Nicyo nkundira itangazamakuru mudugudu, Sedo ndetse na E/sw’akagari nibatange ibisobanuro ese ni umuntu utuyemo hariya cyangwa bafite ukundi bamwita ,ese amaze igihe kingana gute aba ahantu hameze kuriya,ariko mbere y’ibyo nibabanze bamukodeshereze aho kuba inzu yuzure ari ahantu abantu twe dufata ko hagomba. Kuba ikiremwamuntu

  6. Gisagara: Umusaza avuga ko iyo imvura iguye ava mu nzu akugama ku ibaraza
    Nicyo nkundira itangazamakuru mudugudu, Sedo ndetse na E/sw’akagari nibatange ibisobanuro ese ni umuntu utuyemo hariya cyangwa bafite ukundi bamwita ,ese amaze igihe kingana gute aba ahantu hameze kuriya,ariko mbere y’ibyo nibabanze bamukodeshereze aho kuba inzu yuzure ari ahantu abantu twe dufata ko hagomba. Kuba ikiremwamuntu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *