Ikipe ya Rutsiro FC yo mu Burengerazuba bw’u Rwanda na Gorilla FC y’umunyemari Hadji Mudaheranwa, zabonye itike yo kuzamuka mu kiciro cya mbere nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya playoffs y’Ikiciro cya kabiri.
Gorilla FC yazamutse mu kiciro cya mbere nyuma yo gusezerera muri 1/2 cy’irangiza Etoile de l’Est y’i Ngoma kuri za Penaliti.
Umukino w’amakipe yombi byari biteganyijwe ko utangira saa cyenda zuzuye (15h), gusa utangira ukerereweho iminota 45.
Etoile de l’Est FC yihariye igice cya mbere cy’umukino, gusa birangira nta gitego ibonye mu izamu rya Gorilla.
Ni igice cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, mbere yo kugaruka mu gice cya kabiri, yose akora impinduka.
Gorilla yakoze impinduka zirimo Karuta Buha wasimbuwe na Lomami Andre wari uje kongera imbaraga mu busatirizi.
Nyuma y’impiduka za Gorilla FC, iyi kipe yatangiye gusatira cyane Etoile de l’Est FC, binatuma ikipe y’i Ngoma ikora amakosa menshi yagiye avamo amakarita y’umuhondo.
Ikipe ya Etoile de l’Est FC yo yakuye mu kibuga Rutayisire Amani wasimbuwe na Niyonkuru Aboubakar wagombaga gufasha mu gice cy’ubusatirizi.
Etoile de l’Est FC, yakoze izindi mpinduka, ikuramo Kwizera Jean Luc, asimburwa na Iraguha Hadji unafite ibitego byinshi mu cyiciro cya kabiri kugeza ubu, gusa ntizagira icyo ziyifasha kuko umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Ku rundi ruhande Rutsiro yo yazamutse nyuma yo gusezerera kuri za Penaliti Vision FC bari baguye miswi 0-0.
Rutsiro na Gorilla zisimbuye mu kiciro cya mbere amakipe ya Heroes na Gicumbi yamanuwe mu kiciro cya kabiri.


