Imfungwa zisaga 170 zanduye Coronavirus

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa kiravuga ko abantu barenga 170 bamaze gufatwa n’indwara ya coronavirus naho abagera mu icumi muri bo bakaba barahitanywe nayo.

Iki cyorezo kimaze kugera mu magereza atatu yo mu gihugu, kije mu gihe inzu nyinshi z’imfungwa zirangwamo umubare w’imfungwa usumba kure ubushobozi bwazo.

N’ubwo ubuyobozi bw’aya magereza buvuga ko budafite icyo bwakora ngo bugabanye ubucucike, buvuga ko bwafashe ingamba zituma ubwinshi bw’abanyururu butaba inzira yo kwanduzanya.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa Kane, umukuru w’ikigo gishinzwe imfungwa (RCS) George Rwigamba yavuze ko amagereza atatu y’u Rwanda ari yo amaze kugaragaramo coronavirus.

Ayo ni iya Nsinda mu karere ka Rwamagana, Mageragere mu mujyi wa Kigali ndetse na Muhanga mu majyepfo,

Mu buryo bw’imibare, Rwigamba yagize ati: “Abamaze kugaragara … bose hamwe ni abantu bagera ku 178. Abo tumaze gutakaza ni 11”.

Ubwo iyi virusi yatangiraga kuvugwa mu magereza mu minsi 10 ishize, hari abagize impungenge ko ishobora guhitana abantu benshi, dore ko aya magereza asanzwe arangwamo ubucucike.

Rwigamba yemeye ko ikibazo cy’ubucuvcike muri mu magereza kiriho koko, nko mu ya Nsinda yavuze ko icumbikiye imfungwa zigera 14,000 mu gihe yari yubakiwe kwakira abantu 9,000.

RCS igiye gukora iki?

Rwigamba yagize ati: “Nta kindi twakora ngo tugabanye ubucucike kubera yuko tudashobora guhagarika ubutabera. Ibihano bitangwa n’ubucamanza, ikiba gisigaye iyo hatanzwe igihano cyo kujya gufungwa, icyo twe RCS dukora ni ukwakira gusa”.

“Ntabwo rero ‘control’ [guhagarika] y’ubucucike dushobora kugira icyo tuyivugaho, ariko buragaragara”.

“Wenda inkiko zakigirira igisubizo zigabanya umubare w’abantu baza, gusa nakubwira yuko muri minisiteri y’ubutabera hari gahunda zirimo ziteganywa zo guha abantu igihano gisimbura igifungo hanze ya gereza aho kugira ngo umuntu ajye muri gereza”.

Nka bumwe mu buryo bwo kugerageza gukumira iyi ndwara, ngo hamaze gufatwa icyemezo cyo kutongera kwakira imfungwa mu gihe zidapimwe kandi ngo zigaragaze ko zidafite ubwandu.

Abashya binjijwe muri gereza na bo ngo bazajya babanza gushyirwa ukwabo mu gihe cy’iminsi 14 y’akato, mbere yuko bemererwa kuba bahura n’izindi mfungwa.

Ikibazo cy’imfungwa zamaze kwandura cyamaze gushyirwa mu maboko ya ministeri y’ubuzima kuburyo ari yo ibitaho ibavura.

Gereza ya Rwamagana yabaye iya mbere yagaragayemo abarwayi, yo yamaze gushyirwamo ibitaro bifite ubushobozi bwo kwita ku ndembe zirimo n’izaba zikeneye bya byuma bizifasha guhumeka.

Kugeza ku munsi w’ejo ku wa kane, mu Rwanda abantu banduye coronavirus ni 5,543, barimo 29 bashya babonetse kuri uwo munsi, nkuko imibare ya minisiteri y’ubuzima ibigaragaza. Muri bo yishemo 46, naho 5,137 barakize.

BBC

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *