Umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi utoza APR FC, yavuze ko badatewe impungenge na Gor Mahia ahubwo ko bo bagomba kwitegura neza kandi bagakomeza gukina imikino ya gicuti kugira ngo bazajye guhura na yo bameze neza.
APR FC izakira Gor Mahia yo muri Kenya mu mpera z’icyumweru gitaha, mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league. Ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, nyuma y’iminsi irindwi amakipe yombi ahurire mu mukino wo kwishyura uzabera i Nairobi.
Mu kiganiro umutoza Adil aheruka kugirana n’itangazamakuru ubwo APR FC yari imaze gutsinda Bugesera ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti, yavuze ko Gor Mahia bazahura atari ikibazo, ahubwo ko ikibazo ari bo ku giti cyabo, mbere yo gukina na yo.
Yagize ati: “Mbere yo gukina na Gor Mahia tuzabanza dukine hagati yacu. Twumve ko dufite ubushake kandi twifitiye n’icyizere. Gor Mahia si ikibazo kuri twe, ni twe tugomba kumenya icyo dufite tukamenya n’icyo tugomba gukora.”
Yunzemo ati: “Ikibazo si uwo tuzaba duhanganye, ikibazo ni twe tugomba kwigirira icyizere, ni twe tugomba kwinjira mu kibuga dushaka intsinzi.”
Hari amakuru yavugaga ko Rutahizamu Jacques Tuyisenge atazakina uyu mukino nyuma y’uko umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ Mashami Vincent atangaje ko yasohotse mu kibuga yitonetse ku mvune yari afite ubwo Amavubi yakinaga na Cap-Vert.
Ku kibazo cy’uyu mukinnyi, umutoza wa APR FC yavuze ko yizeye ko Jacques azagaragara mu mukino wa Gor Mahia.
Ati: “Ni nde wakubwiye ko Tuyisenge yavunitse? Ni byo yasohotse mu kibuga yavunitse, ariko njye n’ikipe, dukeneye Tuyisenge tariki ya 28 Ugushyingo, ntituzi niba yaravunitse cyangwa ataravunitse. Uyu munsi ntabwo twari dukeneye Tuyisenge.”
Yunzemo ati: “Icyo gihe nutabona Tuyisenge mu kibuga uzambaze uti umutoza, ko Tuyisenge atakinnye? Tariki ya 28 nibwo nzamenya ko yavunitse.”
Gor Mahia igomba guhura na APR FC, yatangiye gushaka umutoza uzayitoza mu mikino ya CAF Champions league, nyuma y’uko CAF iyimenyesheje ko Robertinho uyitoza adafite ibyangombwa bimwemerera gutoza amarushanwa itegura.
APR FC nikomeza izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Al Nasr yo muri Libya na Belouizdad yo muri Algeria.


