Burera: Haravugwa iraswa ry’abageragezaga kwinjiza kanyanga mu gihugu

Sangiza iyi nkuru

Itangazanakuru ryo muri Uganda riravuga ko umwuka mubi wongeye gututumba ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda hagati y’uturere twa Burera na Kabale, nyuma y’uko ingabo abantu batatu bageragezaga kwinjiza mu gihugu ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Amakuru avuga ko umwe muri batatu barashwe yahise apfa, abandi babiri bagakomereka, bikaba byabaye saa cyenda n’igice z’igicuku cyo kuri uyu wa Gatandatu; ahitwa Mushunga mu Burera.

Uwapfuye bivugwa ko ari uwitwa Muremi Chabobuzi wo mu karere ka Burera; mu gihe abakomeretse ari Rusizi Rwamayanje na Ronald Nihabusa.

Abayobozi ku ruhande rwa Uganda bavuga ko abarashwe cyo kimwe n’incuti zabo z’Abagande bari kumwe, bari bavuye mu gasantere k’ubucuruzi ka Muguri, bafite amashashi y’ikinyobwa cya Kanyanga kitemewe ku butaka bw’u Rwanda.

ChimpReports ivuga ko mu gitondo abashinzwe umutekano ku ruhande rwa Uganda bayobowe n’umuyobozi wa polisi ya Uganda muri Kigezi, Dan Byaruhanga n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Kabale, Brian Ampeire, bihutiye kujya ku mupaka kugira ngo basuzume uko ibintu bimeze.

Abakomeretse bagiye kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Rubaya IV.

RPC Byaruhanga ngo yashinje u Rwanda kuba buri gihe rwitabaza imbaraga z’umurengera mu guhangana n’abambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kugeza ubu ntacyo inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda ziravuga kuri ariya makuru.

BWIZA yagerageje kubaza mu buvugizi bw’ingabo z’u Rwanda imvaho yayo ntibyadukundira, ubutumwa twandikiye umuvugizi ntabwo ubwo twandikaga iyi nkuru ntibwari bwagasubijwe.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Burera: Haravugwa iraswa ry’abageragezaga kwinjiza kanyanga mu gihugu
    Turikubasaba ubuvugizi mudusabire umuriro mukarere Rubavu umurenge wa Bugeshi akagari Butaka ndamuriro tugira pe mwadufasha tuka wubona murakoze.

  2. Burera: Haravugwa iraswa ry’abageragezaga kwinjiza kanyanga mu gihugu
    Turikubasaba ubuvugizi mudusabire umuriro mukarere Rubavu umurenge wa Bugeshi akagari Butaka ndamuriro tugira pe mwadufasha tuka wubona murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *