Burundi: Hatangijwe uburyo bushya bwo guhakana ko nta jenoside itegurwa

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho Loni itangarije ko mu gihugu cy’u Burundi hashobora kuba Jenoside ikorewe Abatutsi, bamwe mu basore b’Abatutsi ngo bagiye kwigaragambya bamagana iyi raporo imbere y’icyicaro cya Loni i Bujumbura.

cs8zu3gw8aayv3b

Iyi myigaragambyo yakozwe n’abo bivugwa ko bagiye gukorerwa jenoside yatangiye kuri uyu wa gatatu, itariki 21 Nzeri 2016, itangizwa n’umusore umwe witwa Ndikumwenayo Jean Luc wayitangiye ari wenyine nk’uko Bujatoday dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

cs8rpawwaaedgh0

Uyu musore rero ngo yagiye imbere y’aho Loni ikorera I Bujumbura afite icyapa cyamagana ibyatangajwe n’impuguke za loni muri raporo yazo, ndetse ashinja aba kubeshya.

oy

Ibyakozwe n’uyu musore byahise bishimwa cyane n’umuvugizi wa perezidansi y’u Burundi ku rukuta rwe rwa twitter, aho yavuze ko Abarundi bose babashije gukora nka Ndikumwenayo akanama k’uburenganzira bwa muntu ka Loni kabumva.

cs8zu3fw8aak6qp

Kuri uyu wa Kane, itariki 22 Nzeri, Ndikumwenayo yafashijwe n’abandi bagenzi be basubira imbere y’aho Loni ikorera bongera kwamagana raporo ya Loni kuri jenoside itegurwa mu Burundi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *