Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi baravuga ko kuba icyorezo cya COVID- 19 cyarashegeshe by’umwihariko umurenge wabo kubera abacyanduye benshi bawugaragayemo bikaba intandaro yo gutinza akarere kose mu kato, hakaniyongeraho ifungwa ry’imipaka ya Rusizi ya 1 n’iya 2 ibahuza na RDC, ubukene bwahakabije bigatuma n’ibikoresho by’ishuri bibona umugabo bigasiba undi.
Bavuga ko batazi niba abana babo baziga neza, cyane cyane ku batari bafite ikindi bakuraho ifaranga cyangwa ababafasha ngo bababonere ibikenewe byose ngo basubire ku mashuri bikwije, n’aho babonaga imirimo ibafasha kubibona muri RDC bakaba batajyayo kubera ifungwa ry’imipaka, bagasanga bigoye ko nk’ufite abana benshi biga bose babona ibikenewe byose ngo bige neza.
Nyiragasigwa Anne wo mu kagari ka Kagarama afite abana 4 barimo umwe ufashwa n’umushinga RW 0394 ukorera muri ADEPR paruwasi ya Cyirabyo,uterwa inkunga na Compassion international. Avuga ko yari atunzwe no gushakisha imboga akazijyana I Bukavu muri RDC akababonera ibikoresho by’ishuri,ikibatunga na mituweli, ariko ubu ngo uretse kubihabwa n’abagiraneza nk’aba ntiyabyigondera.
Ati’’ Ubuzima buragoye cyane hano I Mururu kuko kubona icyo ukuraho ifaranga bisa n’ibidashoboka, n’uwari kuguha akazi kagutunga n’umuryango na we akikorera kandi ino abarenga 95% bari batunzwe no kwambuka bakirirwa bashakishiriza I Congo none ubu twabuze epfo na ruguru. Imipaka yongeye gufungura ni ho ubuzima bwagaruka’’.
Uwimana Sarah utuye mu kagari ka Gahinga, avuga ko umugabo yapfuye amusiganye abana bimugora kwitaho kubera ubushobozi buke, ko yabatungishaga kujya muri Congo gukora imirimo itandukanye yakuragaho ibibatunga n’ibikoresho by’ishuri ariko nyuma y’akato k’igihe kirekire n’ifungwa ry’imipaka, nta cyo akora, ngo ntibizoroha kubona uko abandi bana bajya kwiga.
Ati: “Umwe arabibonye,abandi sinzi uko bizagenda, nta kindi nakuraho ayo bajyana , n’inkweto n’imyenda bari bafite barabikoranye birarangira. Turasaba itorero ADEPR n’ubuyobozi bw’umurenge wacu ubuvugizi,abatari muri iki cyiciro kibibonye na bo bakitabwaho na ho ubundi bamwe ntibazasubira ku ishuri nihatagira igikorwa.’’
Bamwe mu bana bafashwa n’uyu mushinga na bo bavuga ko hari igikwiye gukorerwa bagenzi babo badashobora kubona ababitaho ngo babahe icyo bajyana ku ishuri.
Uwimana Cynthia wiga mu wa kane w’abanza ati: “Twe tubikuye hano nk’uko basanzwe babiduha. Nkanjye papa yaradutaye ajya kwishakira undi mugore ubuzima butubera bubi cyane, ngira amahirwe bano baramfata banyitaho, ariko hari abana benshi bahangayitse tutazi niba baziga kubera kutagira kivurira n’ibi bibazo byose twahuye na byo muri uyu murenge. Ubuyobozi buzabikurikirane kuko tutifuza ko hari mugenzi wacu uta ishuri kubera ubukene turimo.’’
Umuyobozi w’umushinga RW0394 usanzwe ufasha bamwe mu bana b’uyu murenge batishoboye byinshi birimo no kwiga, Bipfakuruta Martin na we yemera ko ku bana b’ababyeyi bari batunzwe no kujya gushakisha i Bukavu, bakaba nta bundi buryo babona ibikoresho by’ishuri bizagorana kwiga,cyane cyane ko n’ubusanzwe ubuzima bwo ku mupaka butoroshye.
Ati: “Ubuzima bwa hano ntibworoshye kuko hafi ya bose bacungira muri Congo, abagore bakajya kumesa imyenda no gukora utundi turimo,akenshi batunze ingo bonyine kubera ubushoreke n’ubuharike bikigaragara ino,abakobwa babyarira iwabo bagaterera abana ba nyirakuru na bo batishoboye, biragoye, bakeneye gufashwa ngo babone uko bajya kwiga.’’
Yunzemo ati: “Twe abo twitaho ni 261, twabibahaye kuko ubukene bw’ababyeyi babo cyangwa ababarera butabemerera kubibona, twabasabye kubifata neza kugira ngo bizabafashe,ababyeyi tubasaba gukurikirana imyigire y’abana babo n’ifatwa neza ry’ibyo bagenerwa, kuko bashobora kubigabagabanya abana bose bari mu rugo kandi tubigenera umwe,bigatuma n’uwo atiga neza.’’
Bivugwa ko abenshi mu batuye uyu murenge batunzwe n’imirimo bakorera muri RDC, ubuyobozi bwawo bukavuga ko bukurikiranira hafi imibereho yabo nyuma y’ingaruka zikomeye batewe na COVID-19 zirimo n’uku kugorwa n’ibikoresho by’ishuri by’abana, ko bakomeje gukora ubuvugizi ngo urujya n’uruza ku mipaka rusubire, ubuzima bugaruke uko bwahoze mbere y’iki cyorezo.


