Nyamasheke: Batewe inzara no kubuzwa guhinga amasambu yabo

Sangiza iyi nkuru

Abaturage ba Cyato mu Karere ka Nyamasheke barasaba gukurwa mu gihirahiro bakabwirwa niba umudugudu w’icyitegererezo basezeranyijwe uzubakwa cyangwa se utacyubatswe ngo dore ko babujijwe uburenganzira ku masambu yabo birimo no kubabuza kuyahinga ku buryo birimo kubatera inzara.

Mu mwaka wa 2019 ni bwo babwiwe ko uyu mudugudu wari uteganyijwe kubakwa mu kagari ka Rugari ko muri uyu murenge wa Cyato ndetse wamara kuzura ukazatahwa n’umukuru w’igihugu ari bwo bategekwaga kutongera guhinga banabuzwa gusana no kuvugurura inzu zabo kuko ntawari wemerewe kongera agaciro k’inzu bakimara kubabarira.

Aba barasaba leta kubakura mu gihirahiro bakamenya niba koko uwo mudugudu uzubakwa cyangwa se bagasubizwa uburenganzira ku masambu yabo na cyane ko hari abagiye bahwihwisa ko uwo mudugudu ushobora kuzubakwa ahandi hatari aho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie avuga ko uyu mudugudu ugomba kubakwa muri gahunda isanzwe ikorwa mu bihe byo kwizihiza umunsi wo kwibohora.

Meya asaba abaturage gutegereza bihanganye dore ko akarere atari ko gafite mu nshingano kuzawubaka ahubwo ari ingengo y’imari na we adasobanura neza aho izava nk’uko TV1 dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyamasheke: Batewe inzara no kubuzwa guhinga amasambu yabo
    abaturage nibakurwe mugihirahiro babwizwe ukuri kuko ibyo bituma basigara inyuma mwitera mbere ugasanga niyo nandaro yubukene buhora mukarere

  2. Nyamasheke: Batewe inzara no kubuzwa guhinga amasambu yabo
    abaturage nibakurwe mugihirahiro babwizwe ukuri kuko ibyo bituma basigara inyuma mwitera mbere ugasanga niyo nandaro yubukene buhora mukarere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *