Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, yasobanuye ko ubucucike bukabije bukomeje kurangwa muri gereza zo mu Rwanda no mu masitasiyo ya Polisi buterwa n’ubwiyongere bw’ibyaha.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, mu kiganiro cyahuje Itangazanakuru n’inzego zitandukanye cyahuriranye n’itangizwa ry’Icyumweru cy’Ubucamanza.
Ikibazo cy’ubucucike bukomeje kurangwa mu magereza kiri mu byabajijwe, nyuma y’uko iki kibazo gihagurukije Sena y’u Rwanda mu minsi yashize.
Ni nyuma ya Raporo ya komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu igaragaza ko mu myaka 5 ishize igipimo cy’ubucucike muri za gereza kiyongereyeho 25%, kuko cyavuye kuri 99% muri 2014/2015 kikagera ku 124% muri 2018/2019.
Isesengura ryakozwe na komisiyo y’imibereho y’abaturage muri Sena kuri iki kibazo, rigaragaza ko muri gereza 14 zo hirya no hino mu gihugu, iya Rwamagana ari yo ifite ubucucike bwinshi kurusha izindi kuko buri ku gipimo cya 256% ugereranyije n’ubushobozi bwayo.
Nko hagati ya 2018/2019, gereza zo mu Rwanda zakiriye abagororwa basaga ibihumbi 71, nyamara zifite ubushobozi bwo kwakira abasaga ibihumbi 57 gusa, Sena y’u Rwanda ikabiheraho ivuga ko ari ikibazo gikomeye ku buzima bw’imfungwa n’abagororwa ubwabo ndetse no ku gihugu muri rusange.
Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, yasobanuye ko ubwiyongere bw’ibyaha ari yo ntandaro ya kiriya kibazo.
Yagize ati: “Impamvu cyane cyane y’ubucucike, ni ukubera ko hagiye habaho no kwiyongera kw’ibyaha. Iyo urebye imibare ya dosiye z’ibirego twakiraga mbere usanga bigenda byiyongera, ibi bikaba biterwa n’impamvu zigiye zitandukanye.”
Mu mpamvu yagaragaje nk’izituma ibyaha bikomeza kwiyongera bigatera ubucucike, harimo ihinduka ry’imibereho y’abatuye Isi ku iterambere ry’ikoranabuhanga, ubwiyongere bukabije bw’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge n’ubwiyongere bw’abaturage bitandukanye n’amikoro yabo.
Havugiyaremye yavuze ko ikibazo cy’ubucucike bwo mu magereza gikomeje kiganirwaho n’inzego zitandukanye kireba, kugira ngo gishakirwe umuti.
Ni mu gihe Sena yo ku rundi ruhande yo yari yifuje ko ikoranabuhanga no gushyiraho uburyo bwo gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu cyimbo cy’igifungo byaba bimwe mu bisubizo birambye bya kiriya kibazo.


