Umukuru wo mu nyeshyamba zivugwaho gukorana na FDLR yakatiwe

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari umukuru w’inyeshyamba muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Nduma Défense du Congo (NDC), Ntabo Ntaberi yakatiwe gufungwa burundu kubera ibyaha byibasira inyokomuntu, birimo no gufata abagore ku ngufu mu kivunge.

Ntaberi uzwi nanone nka Sheka yari mu nyeshyamba za NDC zakunze kugarukwaho n’ibitangazamakuru n’amakuru y’iperereza ko zikorana n’umutwe urwanya u Rwanda, FDLR. Ni ibikorwa iyi mitwe yombi yahuriragamo mu burasirazuba bwa Kongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

N’ubwo ibyo byose byanyuze mu matwi y’abantu, nta ruhande bireba rwigeze rwemera iby’aya makuru.

Urukiko rwa gisirikare rwahamije Ntabo Ntaberi ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu, gukoresha ubucakara bushingiye ku mibonano mpuzabitsina ndetse no gushyira mu nyeshyamba abana bari munsi y’imyaka 15 y’amavuko.

Urukiko rwafashe umwanzuro nyuma y’iburanisha ryamaze imyaka ibiri rikabonekamo abatangabuhamya 178.

Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) wavuze ko icyo cyemezo cy’urukiko cyagaragaje ko “umuco wo kudahana ushobora kwirindwa”.

Leila Zerrougui, umukuru w’ubutumwa bwa ONU bwo kubungabunga amahoro muri DR Congo, yabwiye Aljazeera dukesha iyi nkuru ko “Icyemezo cy’urukiko ni isoko y’icyizere cyinshi cyane ku bakorewe ihohoterwa benshi mu mirwano yo muri DRC: akababaro kabo kumviswe kandi kahawe agaciro”.

Uburasirazuba bwa DR Congo bumaze igihe bwarazahajwe n’intambara, zitizwa umurindi n’ibibazo bya politike ndetse no kuba ako karere gakize ku mabuye y’agaciro.

Habaye intambara muri DR Congo hagati y’umwaka wa 1998 na 2003, ariko inyeshyamba zimwe ziracyarwana ndetse zikomeje gukora ubwicanyi mu burasirazuba bw’igihugu, aho ubutumwa bwa ONU burimo kugorwa no kubungabunga amahoro.

Mu kwezi kwa Mbere mu 2011 ni bwo abategetsi ba DR Congo basohoye bwa mbere impapuro zo gufata Ntaberi, bamushinja kugaba ibitero mu byaro hagati mu mwaka wa 2010.

Muri ibyo bitero, abagize umutwe we wa NDC ndetse n’indi mitwe ibiri, bivugwa ko bafashe ku ngufu abagore n’abakobwa bagera hafi kuri 400 ndetse bakica abantu bagera hafi kuri 300.

Ntaberi yamaze imyaka hafi itandatu yihishahisha, ariko kera kabaye yishyikiriza ubutumwa bwa ONU muri DR Congo buzwi nka MONUSCO, mu kwezi kwa karindwi mu 2017.

Yaburanishijwe ari kumwe n’abandi batatu, barimo na Séraphin Zitonda, umukuru w’undi mutwe w’inyeshyamba, na we wakatiwe gufungwa burundu kubera ibyaha yakoreye muri Kivu y’Amajyaruguru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *