Umuhanzi wakanyujijeho mu minsi yashize n’ubu akaba akomeje kwigarurira imitima ya benshi, Innocent Ujah Idibia uzwi ku izina rya 2Face, yamaze kugera mu Rwanda nyuma y’iminsi mike yiteguwe n’abatari bake.

Uyu muhanzi yageze mu Rwanda mu gicuku cyo mu ijoro ryakeye, ibintu bitari bizwi n’abenshi ariko akihagera ntibyayoberanye kuko abari bari aho bamugaragarije ibyishimo ari nako batuma kuri bagenzi babo ngo baze kumureba.
2Face aje i Kigali mu gitaramo biteganyijwe ko kiri bube kuri uyu wa gatanu taliki 23 Nzeli 2016 kikaza kubera muri Kigali ku mugoroba.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka My African Queen,Officially Blind n’izindi yageze mu Rwanda azanye n’itsinda rinini rimufasha muri muzika bose bakaba bashyitse ku kiguba k’indege ku isaha ya Saa saba n’iminota 15.



Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


