Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed, yabujije amahanga kwivanga mu bibazo igihugu cye gifitanye n’intara ya Tigray, kugeza igihe uzabisabirwa na Leta ya kiriya gihugu.
Ni ibikubiye mu Itangazo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, arisangiza abamukurikira ku rubuga rwa Twitter.
Hashize iminsi Ingabo za Ethiopia zimaze iminsi mu ntambara mu gace ka Tigray nyuma yo gushinja ubuyobozi bw’ishyaka TPLF riyoboye ako gace kwigumura, no gusuzugura ibyemezo bya Guverinoma ya Ahmed no gushinga imitwe y’inyeshyamba.
Intambara hagati y’ingabo za Leta n’izo muri Tigray imaze guhitana abarenga 600, mu gihe abagera ku bihumbi 40 bamaze guhungira mu bihugu bituranye na Ethiopia.
Minisitiri Abiy Ahmed mu itangazo rye yashimye uburyo amahanga ahangayikishijwe n’ibiri kubera muri Tigray, gusa avuga ko bagifite imbaraga zo kubyikemurira.
Yagize ati “Ndashaka kumvikanisha ko Ethiopia ifite ubushobozi bwinshi kandi ishaka gukemura ibibazo byayo mu buryo bujyanye n’amategeko yayo n’amahame mpuzamahanga.”
Yavuze ko “bamaganye ukwivanga kose kw’amahanga”, asaba ko hubahirizwa amahame mpuzamahanga yo kutivanga mu bibazo by’igihugu kigenga.
Dr Abiy yashinje Leta ya Tigray kubangamira urugendo rw’amavigurura abanya-Ethiopia bari baratangije muri 2018, bagamije kugera ku mahoro n’ubukire.
Ashinja kandi Leta ya Tigray kuba ku wa 4 Ugushyingo yaritwikiriye ijoro ifatanyije na bamwe mu bagambanyi bo mu gisirikare cya Ethiopia, ikagaba igitero ku birindiro by’ingabo za Ethiopia ikica abasirikare badafite intwaro ndetse ikanigabiza ububiko bw’ibikoresho bya gisirikare ikabisahura.
Ubutunwa bwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia buje mu gihe Loni ihangayikishijwe n’uko imvururu ziri muri Ethiopia zishobora kubyara intambara, nyuma y’aho ingabo za Ethiopia zitangije byeruye intambara kuri Tigray.
Kuri uyu wa Gatatu niwo munsi wa nyuma Guverinoma yahaye inyeshyamba zo muri Tigray kuba zamanitse amaboko cyangwa zigacanwaho umuriro n’ingabo za Leta.


