Tito Rutaremara yizihiwe asoma Karasira mu ndirimbo imuvuga imyato yamuririmbiye

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Karasira Marie Clarisse ukunzwe mu njyana gakondo hano mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo yise ‘Rutaremara’ ivuga imyato Hon. Senateri Tito Rutaremara usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu ngishwanama rw’inararibonye.

Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatatu, imaze kurebwa n’abasaga 13,000 ku rubuga rwa YouTube.

Mu mashusho yayo hari aho Tito Rutaremara agaragara asoma Karasira ku itama, bigaragara ko yizihiwe.

Indirimbo itangira Karasira asingiza Rutaremara agira ati: “Iyaguhanze ntibyayigwiririye. Iyaguteye ni nayo ikuhirira. Yakugenje uko yabishatse, ng’uko uko twakumenye. Iyakunyujije mu nzira y’inzitane yaguhaye umutima rutare. Yarakuzigamye nk’icyanzu cy’abato. Ejo heza ndahabona.”

Iyi nkumi iherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 23 ikomeza ivuga ko iyo umuntu afite umukunda, aba yumva akomeye adafite umususu, abiheraho asaba Muzehe Rutaremara gusiba gusuhererwa.

Yunzemo ati: “Iyo nseko yawe nisesekare. Burya useka neza mutakwasuku. Rutaremara wampaye byose ay’ibambe ukwiriye ibyiza. Rutaremara wampaye umutima yewe nsanze uri ingabirano. Uri ingabire.”

Ijambo “Ingabirano” Karasira yakunze kwita Rutaremara, yarikoresheje mu musozo w’indirimbo ye anavuga imyato abandi bahanzi Nyarwanda, barimo Kamariza, Cecile Kayirebwa, Niyomugabo, Nyiranyamibwa, Rugamba Sipiriyani n’abandi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Tito Rutaremara yizihiwe asoma Karasira mu ndirimbo imuvuga imyato yamuririmbiye
    mubahanzi yibagiwemo Kizito Mihigo wari inshuti ye? sha usizwe umwanda arandura koko.

  2. Tito Rutaremara yizihiwe asoma Karasira mu ndirimbo imuvuga imyato yamuririmbiye
    mubahanzi yibagiwemo Kizito Mihigo wari inshuti ye? sha usizwe umwanda arandura koko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *