Abagera ku 2500 nibo bazitabira Rwanda Cultural Day i San Francisco

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hasigaye amasaha abarirwa ku ntoki hakaba “Rwanda Cultural Day” izabera mu mujyi wa San Francisco muri California, byatangajwe ko Abanyarwanda n’abanyamahanga bagera ku 2500 aribo bazitabira ibyo birori Perezida Paul Kagame azitabira nk’umushyitsi mukuru.
Umuyobozi w’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Leta ya California, Yehoyada Mbangukira niwe watangaje uyu mubare w’abazitabira Rwanda Cultural Day , igomba kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeli 2016.
day
Mu kiganiro yagiranye na New Times, yatangaje ko abazitabira uyu muhango bazaturuka ku mugabane w’Uburayi, Asia, Africa no mu bice bitandukanye bya Amerika.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame nk’umushyitsi mukuru azageza ijambo ku bazaba bitabiriye ibi birori mu masaha ya nyuma ya saa Sita kugeza ku mugoroba mu mujyi wa San Francisco, umujyi uri inyuma ho amasaha 9 u Rwanda.
Rwanda Cultural Day y’uyu mwaka ifite umwihariko ku zayibanjirije kuko yo ifite umwihariko cyane ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda ari nayo mpamvu mu ntumwa z’u Rwanda harimo abahanzi ba gakondo b’itorero ry’igihugu Urukerereza.
Bwana Gatete Gaetan, uhagarariye Diaspora Nyarwanda muri USA, avuga ko Rwanda Day y’uyu mwaka idasanzwe, ko izayibanjirije wasangaga zitabirwa n’abatarenze 1000, ubu bakaba barikubye kabiri karenga.
Yagize ati: “ ubundi wasangaga dufite abantu 800, ariko ubu barenze 1500, kuba bisanishije n’umuco wacu ni ingirakamaro ku Rwanda cyane cyane ko n’umujyi wa San Francisco ukungahaye ku bintu ndangamuco, ni intangiriro nziza u Rwanda rubonye yo gusakaza umuco warwo no mu bindi bice bya Leta zunze ubumwe za Amerika” .

kagame
Perezida Kagame i Amsterdam mu Buholandi (Rwanda day 2015)

Rwanda Day y’umwaka ushize yabaye tariki ya 3 Ukwakira 2015, i Amsterdam mu Buholandi, mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange, yasobanuye ko nta Munyarwanda ukwiye kubaho ubuzima abeshejweho n’abandi.
Yagize ati: “kubeshwaho n’abandi ntibivunanye, ariko bivunana ku bundi buryo kuko ntabwo ubaho uko ushaka”.
Umujyi wa San Francisco ugiye kuberamo Rwanda Cultural Day 2016, ni umujyi ukundwa cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika, uhoramo ba mukererugendo kubera impeshyi yaho by’umwihariko ukaba ari umujyi ufite igice kinini kizengurutswe n’amazi kandi akikijwe n’inzu z’akataraboneka ndetse n’ikirwa cya Alcatraz ibyamamare bikunze kujya kuruhukiraho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *