Umutekano n’ umudendezo u Rwanda rufite tugereranyije n’ ibindi bihugu by’ Akarere ruherereyemo uteye benshi amakenga cyane cyane muri ibi bihe bitewe n’ amatora y’ abakuru b’ ibihugu.
Usibye muri Tanzania , aho Ishyaka rya Politiki CCM (Chama Cha Mapinduzi) ryategetse iki gihugu kuva cyabona ubwigenge, ryagiye ryubahiriza igihe cya manda 2 z’ imyaka 10 kuri buri Perezida.
Kubahiriza iri hame byatumye igihugu cya Tanzania kirangwa n’ amahoro ndetse nacyo kiba igihugu kidaterwa ahubwo kigatera nk’ uko byagaragaye muri 1972 ubwo Perezida Mwalimu Julius Nyerere yarwanaga na Idi Amin wa Uganda ndetse akanamutsinda kumugaragaro.
Byumvikane ko Tanzania yakomeje kugendera kuri iri hame ryo kurinda ubusugire bwayo byaba na ngombwa igatera umwanzi imusanze iwe.
Kuba rero ibindi bihugu bikikije u Rwanda nk’ u Burundi, Congo-Kinshasa bifite ibibazo ntibyatuma u Rwanda rusinzira 100%.

Ku ruhande rumwe, u Rwanda rufite urugamba rukomeye rwa politiki rwo kuba Leta y’u Burundi irushinja gufasha ababurwanya.
Ku rundi ruhande , Abanyekongo nabo iyo bimaze kubarenga ntibabura kwishyiramo ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana y’umutekano mucye urangwa mu gihugu cyabo.
Isesengura rya Bwiza.com rigaragaza ko ibi birego bishyirwa k’ u Rwanda bifitanye isano n’ amateka yaranze ibi bihugu bituranye n’ u Rwanda.
Amateka yerekana neza cyane ko kuva ibihugu bya Congo-Kinshasa kimwe n’ u Burundi byabona ubwigenge byagiye bihura n’ intambara nyinshi zishingiye ku moko, kurwanira ubutegetsi.
Ahubwo ikibazo gihari kugeza magingo aya, ni uko abayobozi babyo batigeze basubiza amaso inyuma ngo bavugute imiti y’ indwara bifite.
Nyuma y’ urugamba rwa FPR/Inkotanyi rwo kwibohora, hakoreshejwe imbaraga nyinshi , abayobozi b’ u Rwanda bagerageje gukora cyane kugira ngo bubake igihugu gishya.
Ibi rero bihuye n’ aya mvugo igira iti:” Iyo rugo rwa mugenzi wawe rutewe urwawe ruba rusumbirijwe”.
Gusa uko bimeze kose, amahoro Abanyarwanda bafite kugeza magingo aya, ashingiye ku mateka mabi banyuzemo ndetse n’ icyerekezo bihaye.
Ibyo byose bishingiye ku bintu bibiri by’ ingenzi ari byo kudashaka gusubira mu bibi banyuzemo bishingiye ku mateka mabi ndetse no guharanira kwiteza imbere kugira ngo bagire imibereho myiza ariko ibyo byose bigashingira mu kwihitiramo abayobozi beza batashobora kubata mu manga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


