Tanzania: Abanyarwanda 12 bakatiwe igifungo cy’umwaka

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwanda 12 bashinjwa kwinjira muri Tanzania nta burenganzira bafite bakatiwe n’urukiko rwo muri icyo gihugu igifungo cy’umwaka umwe nyuma yo kwakwa ihazabu y’ amashilingi ya Tanzania ahwanye n’ibihumbi 500 bakananirwa kuyishyura.
Ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania, cyatangaje ko abo Banyarwanda ari Baseke Pierre w’imyaka 38, Tibesiana Alphonse w’imyaka 27, Ndayisaba Jean Claude w’imyaka 25 na Tuyizere Jean Claude ufite imyaka 19, Sibomana Hategekimana w’imyaka 31, Subana Jacob w’imyaka 33, Ntawizera Ezechiel w’imyaka 34, Ndayisaba Eric w’imyaka 21, Ntagungira Evariste w’imyaka 47, Rwabigwi Phocus w’imyaka 31, Rutanga Andrew w’imyaka 31 na Hakizimana Innocent w’imyaka 33.
Ku wa 14 Nzeri 2016, nibwo Joseph Luambano, Umucamanza mukuru mu rukiko rwo mu Karere ka Ngara gahana imbibi n’u Rwanda mu Burengerazuba bwa Tanzania yabafatiye iki cyemezo cyo kubakatira uyu mwaka kubera iki cyaha bashinjwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *